Musoni wahoze ari Visi Perezida wa FDLR yavuze ku buzima abayeho nyuma yo kugezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari visi perezida w'umutwe wa FDLR,Straton Musoni wagejejwe mu Rwanda umwaka ushize avuye mu Budage,yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho kuri ubu ari guhabwa amasomo mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.

Uyu mugabo wagejejwe mu Rwanda kuwa 22 Ukwakira 2022 nyuma yo kurangiza igifungo cy'imyaka umunani yakatiwe n'inzego z'ubutabera z'u Budage kubera ibyaha by'intambara yakoreye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yemeje ko yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza ndetse yiteguye gusubira mu buzima busanzwe.

Uyu wemera ko ari ku isonga ry'abashinze umutwe wa FDLR,Tariki ya 01 Gicurasi 2000 i Lubumbashi,yavuze ko yagiye mu Budage muri 1986 agiye kwiga hanyuma muri 1993 arangiza kwiga aza gukora stage muri Engineering nyuma ahita agenda.

Avuga ko icyatumye adataha vuba ari uko amakuru yamusangaga mu Budage aho ari ari uko mu Rwanda ngo buri munsi 'uba witeze ko wakwicwa.aTI "Ibyo rero nta muntu byatera umwete wo gutaha ahubwo uravuga uti "nzapfire aho ndi".Yaba abari mu Burayi no mu bindi bihugu, ubwo bwoba buhoraho."

Yavuze ko mu mezi 4 amaze mu Rwanda yatunguwe n'ibyo yabonye ati "Ngeze mu Rwanda nakiriwe neza ndetse n'ubucamanza navuganye nabwo bavuga ko ntacyo bunkurikiranaho bunyohereza muri iki kigo cya Mutobo kugira ngo mbashe kwimenyereza ubuzima bwa hano.

Yemeje ko iki kigo gikora neza kuko ngo 'abo bahuriyemo bari kumubwira ko bibereye hanze amahoro n'abahamaze umwaka umwe cyangwa ibiri bose bagarutse bari kutubwira ko iyo ugeze hanze uba uri umunyarwanda nk'abandi.

Rwose turashima,nanjye niyo mizero mfite mu mezi ari imbere nzaba ndi hanze.Nahamagarira ahubwo abandi bari hanze niba koko ntabyo bishisha,uwagize uruhare muri jenoside we birumvikana ko icyaha gihanirwa.Hari benshi banavukiyeyo na jenoside yararangiye,nibaza icyo bahakora.

Abajijwe ku masomo bahabwa i Mutobo,yavuze ko amasomo bahabwa ari ay'ingenzi cyane ku bantu bamaze iminsi myinshi bari hanze y'igihugu.

Ati "Baguha byihuse kandi bifite akamaro uburyo bwo kubaho hano mu Rwanda,ibintu byahindutse,uko abantu babana neza.Indwara zariyongereye,ubukene ariko hari igisubizo cy'ubwo bukene.Uburyo bwo kubaho,guhinga,barabitwigisha hano,imyug itandukanye hano barayitwigisha.Mbese muri makeya iyo urebye ku muntu umaze hanze imyaka 20,30 ubona ko ibintu byahindutse,igihugu cyateye imbere.

Ibyo rero hano turabyiga,barabitwereka,bakabitwigisha bakatwereka n'impamvu amajyambere ahari,umutekano uhari n'impamvu abantu babana neza,ya myiryane yabagaho kera yashize.ni ibintu bifite akamaro,turashimira abagize icyo gitekerezo cyo gushyiraho aya masomo."

Yavuze ko yatinze gutaha kubera ko ngo yategereje ko abana be bakura ndetse hajyamo gufungwa bituma atinda kugeza Ubudage bumwohereje mu Rwanda ku ngufu kubera ko yafunzwe.

Uyu yavuze ko muri FDLR bashatse gutaha mu Rwanda bashaka gushinga politiki bagahatana nk'abandi ariko ngo ntibyakunda nubwo ngo bashakaga gushyira hasi intwaro.

Yasabye abanze gutaha bakaba bari mu mashyamba ya RDC ko gutaha baba "bahunga ibintu bibi bakaza mu byiza "bityo yabasaba gutaha kuko ngo "nta kintu kiruta guhunga ibibi ukajya mu byiza".

Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Straton Musoni imyaka umunani y'igifungo. Icyo gihe Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR we yakatiwe gufungwa imyaka 13.

Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n'ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/musoni-wahoze-ari-visi-perezida-wa-fdlr-yavuze-byinshi-ku-buzima-abayeho-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)