NIRDA yashyize imbaraga mu guteza imbere imiti ikomoka ku bimera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitekerezo NIRDA yagize nyuma y'ubufatanye n'Umuryango utegamiye kuri leta ufasha mu kurwanya ubukene wa FXB-Rwanda bwatangije umushinga wo kongera ikorwa ry'imiti ikomoka ku bimera wiswe Phyto Social Enterprise Project, POSE.

POSE igamije gukora imiti ihagije ikoreshwa mu gihugu no mu karere, yatangijwe ku wa 10 Gashyantare 2023 mu Karere ka Huye aho NIRDA iherereye cyane ko iki kigo gifite laboratwari igezweho ndetse n'ubutaka buhagije bwo guteraho ibimera bizajya bikorwamo iyo miti.

Ni umushinga uzaba amahirwe y'akazi ku baturage, hatibagiranye ibyo gutanga umusanzu ku bushakashatsi bukorwa kuri ibyo bimera hagamijwe kugenzura ubuziranenge bwabyo.

Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame yemeza ko uwo mushinga uzamara imyaka itatu uzagira uruhare mu gutera ibimera bikorwamo imiti bihagije ku buryo bene iyo miti ikoreshwa mu kunganira iya kizungu.

Ati "Dushaka guha agaciro bene ibi bimera. Turahera ku bikorwa byo guhinga ibyo bimera mu busitani bwacu ndetse dukorane n'abaturage batuzengurutse uko bishoboka."

Yakomeje avuga ko nyuma bazabikoresha muri laboratwari yayo hakorwa imiti izajyanwa mu bikorera bakayicuruza kuko "dushaka ko iyo miti na yo yajyana n'ikoranabuhanga,igashyirwa no mu mazu acuruza imiti cyane ko bizwi ko yunganira imiti ya kizungu."

Yagaragaje ko NIRDA na yo izajya igurisha imiti yakozwe mu gihe ubushakashatsi bwimbitse buzajya bukomeza gukorwa no ku yindi mishya aho bazajya bakorana n'ibigo bindi by'ubushakashatsi birimo na za kaminuza mu guteza imbere ibyo bimera.

Dr Birame ati "Tuzajya dukorana na ba nyakabyizi ndetse n'abakozi bahoraho. Ni umushinga twitezeho umusaruro uhagije mu gihe kizaza."

Umuyobozi muri FXB-Rwanda, Ndayisaba Jean Damascène yashimiye NIRDA ku bushake ifite mu kongerera agaciro imiti iva mu bimera yemeza ko aya masezerano ari ingenzi ndetse 'azanatuma abaturage baniga uko umuntu yakwita ku bimera bivamo imiti."

Imiti ikomoka ku bimera igira uruhare runini mu kuvura indwara. Gusa ikibazo gihari ni uko igikorwamo n'abatarabigize umwuga babikora ku buryo bwa gakondo bigatuma idahabwa ibyemezo by'ubuziranenge ku rwego rw'igihugu na mpuzamhanga.

Bijyana n'uko baba badasobanukiwe neza ibigomba kwifashishwa mu kuyikora ndetse n'ingano yahabwa umurwayi, bigatuma igihugu gikomeza gutakaza amafaranga menshi mu gutumiza imiti hanze ku kigero cya 98%.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko ibihugu birenga 88% bikoresha imiti ikomoka ku bimera no ku bundi buryo gakondo bwo kwivuza.

OMS yerekana ko uburyo bugera kuri 40 bwo gukora imiti igezweho bwibanda ku bimera ndetse no ku buvuzi gakondo ariko kugeza ubu, ubu buvuzi butaragera ku rwego rukenewe mu kurinda amagara y'abantu.

Abayobozi ba NIRDA n'aba FXB-Rwanda ubwo bari mu murima uzahingwamo ibimera bizajya bibyazwamo imiti
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Christian Sekomo Birame yavuze ko bashaka guteza imbere imiti ikomoka ku bimera ikazajya inagurishwa mu mazu acuruza imiti



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nirda-yashyize-imbaraga-mu-guteza-imbere-imiti-ikomoka-ku-bimera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)