Kigali Clipper Zone Salon, 'Niyo ya mbere muri Afurika!' ikaba yaraje gutanga igisubizo ku banyarwanda nk'uko bitangazwa na Tuyishime Evaliste cyangwa se Rama The Barber, umuyobozi akaba ari nawe washinze iyi salon y'akataraboneka.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko 'Impamvu iyi saloon ari mpuzamahanga ni uko dufite ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru umunyamahanga usanzwe ubimenyereye yakenera' atanga urugero rw'imashini yasohotse uyu mwaka bafite akaba ari nabo bonyine bayifite mu Rwanda.
Kigali Clipper Zone Salon ifite umwihariko w'ubudasa utasanga ahandi, ahanini bushingiye ku bikoresho kabuhariwe byifashishwa mu ma Saloon akomeye ku Isi. Yafunguye imiryango kera ndetse n'abayigannye barayirahira, ikaba kuri ubu noneho yaragutse.
Tuyishime Evaliste uzwi nka Rama The Barber, yadusobanuriye byinshi birimo n'aho kwagura iyi Saloon byavuye.
Tuyishimire yavuze ko impamvu batekereje kwagura Saloon ari uko bari bamaze kugira umubare mwinshi w'abakiriya, bituma rero bahitamo kwagura iyi Saloon. Ramadhan akomeza avuga ko na mbere iyi Saloon yari nini ariko kubwo kureberera ibyiza abakiriya babagana, bahisemo kwagura ngo ibe nini bisanzure.
Muri Kigali Clipper Zone Salon niho honyine mu Rwanda ushobora gusanga internet (Wifi) yihuta, mu gihe bari kugukorera mu mutwe cyangwa n'ibindi bijyanye n'isuku uganiriza inshuti n'abavandimwe.
Muri iyi Saloon uba wumva umuziki ndetse unafata ku mafu aturuka mu biti byo mu mujyi, cyane ko iherereye mu mujyi rwagati mu nyubako ya La Bonne Adresse.
Kigali Clipper Zone Salon niho honyine bogosha ibyamamare mu Rwanda ndetse iyo ugiyeyo ntushobora kubura urujya n'uruza rw'abakinnyi b'umupira n'aba firime, abahanzi n'abandi bari mu ruganda rw'imyidagaduro n'abatarurimo.
Iyi ni Saloon ifite ubushobozi bwo kogosha umubare munini w'abantu ku munsi kandi bose bagataha banyuzwe, bitewe n'uko bogoshwe n'abogoshi b'abahanga ndetse banafite uburambe byibura bw'imyaka itanu n'icumi kuzamura.
Umukobwa wogosha agaragaza ubuhanga bwe
Muri Kigali Clipper Zone Salon niho honyine harimo umukobwa umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu Bogoshi, ndetse ibyamamare bitandukanye mu kogosha bikaba ariho byagiye binyura nk'izingiro.
Usibye uyu mukobwa wogosha, harimo Lando umwe mu bogoshi bakomeye ndetse akaba ari n'umuhanzi, hari kandi n'abandi biganjemo abazwi bari muri iyi Saloon itagira uko isa.
Mu kiganiro yakomeje agirana na inyaRwanda, Tuyishime (Rama The Barber) yahamije anashimangira ko iyi ariyo Salon ya mbere muri Afurika, ndetse kubera ko ibyihariye nk'ubudasa kuri iyi saloon biyishyira ku rwego mpuzamahanga ari byinshi, yagerageje kubihina agaruka ku by'ingenzi. Ibindi yavuze, bikubiye mu kiganiro yahaye inyaRwanda Tv.
Rama The Barber, umuhanga mu kogosha ni nawe washinze iyi Saloon
Kigali Clipper Zone salon ntiyasigaje inyuma gusigasira ubwiza bw'abari n'abategarugori. Inkumi twasanze bayitunganyiriza umusatsi yatubwiye igituma amahitamo yayo yabaye 'Kigali Clipper Zone Salon'.Â
Ntiyashatse kwivuga amazina, gusa yagize ati 'Impamvu nahisemo kuza muri iyi soloon hari ibintu barusha abandi nk'isuku, ibikoresho bifite karite, abakozi babizi n'uburyo bakiramo abantu'.
Uyu mukobwa wari ufite aho agiye gusohokera yakomeje avuga ko kuva iyi soloon yafungura imiryango nta handi arajya, kuko bafite ubudasa avuga ko umukobwa wifuza kugaragara neza no gusa neza yafata umwanzuro nk'uwe agahitamo kuyigana.
Bakwitaho mu buryo bwose
Muri serivise baha igistina gore harimo SPA, Fesho, Gusuka Dread, gutunganya umusatsi mu buryo butandukanye, n'ibindi kandi byose bikozwe n'abahanga n'ibindi.
Ukeneye ibindi bisobanuro Kigali Clipper Zone Salon iherereye mu mugi rwagati mu nyubako ya Labonne Adresse muri Etage ya kabiri. Ushobora no kubahamagara kuri terefone igendanwa 0788295833, cyangwa ukabasura ku mbuga nkoranyambaga zabo kigali_clipperzone_salon.
Ni Saloon y'ikitegererezo
Kugana muri Kigali Clipper Zone uba washishoje
Uyu yamaze kunyurwa
Isuku ni nta makemwa
Umucongo nawo uba 'uvuza ubuhuha'
Abahakorera bafata umwanya wo kuganiriza abakiriya
Lando The Barber wogoshera muri iyi Saloon ni n'umuhanzi
Amafaranga yawe uyishyura mu buryo ushatse bwose
Bimwe mu bikoresho byifashishwa
Imashini utasanga ahabonetse hose
Umukobwa Wogosha niko yitwa
Abategereje baba bari kuri WIFI
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA KIGALI CLIPPER ZONE