Nyagatare: Abakuze bavuga ko saint valentin ibafasha kurinda urukundo rwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abakundana mu karere ka Nyagatare bavuga ko kuri uyu munsi wa St Valentin utuma bangora gutekeraza ku magambo meza y'urukundo babwiranaga bagiteretana kugira ngo barusheho kurinda igihango cy'urukundo basezeranye.


I nyagatare mu bice bitandukanye byicyaro , nta ndabo nta gusohokeraku micanga nkuko bisanzwe biranga abatuye mu mijyi ahubwo bayizihiriza mu ngo zabo.
Buri mwaka Taliki ya 14 Gashyantare ni umunsi wa Saint Valentin wizihizwa ku isi yose , Ni umunsi wabakundanye. Mu karere ka Nyagatare byumwihariko mu bice byicyaro bawizihiza
gute! Nta ndabo, nta mpano zihariye , nta gusohokera ku micanga nkuko biranga abakundana mu mijyi ahubwo bo bizihiza umunsi was t valentine mu miryango yabo.
Kuri uyu munsi abiganjemo abakuze nibo wabonaga bawizihiza , bafata umwanya bakajya mu kiriziya kongera kwiyibutsa ibyurukundo rwabo .
Umugore atimu cyaro ubu nasize ntunganyije ibyo guteka,nasize nshatse icyo kunywa turagera murugo nyine dukore umunsi mukuru nkuko nyine wateguwe,twishime nabana,bagiye ku ishuri ariko twahanye isaha turibuhurire mu rugo.
Umugabo we atimfite impano ndibumegenere nkagacupa turibusangire kuko tubana neza.
Amagabo meza , imyambaro yihariye ifite ibirango kuri bamwe nibyo byaranze abakundana mu mihanda yo bice bitandukanye byakarere kaNyagatare .
Amafunguro yihariye yagarutsweho naba bamaranye igihe mu rukundo ko biri mu biteganijwe mu miryango yabo.
Mu cyiciro cyurubyiro biragoye kubona abafata umwanya wo kwizihiza uyu munsi wahariwe abakunda mu bice byicyaro , usibye ko hari ababinyuza mu ikoranabuhanya ryimbuga nkoranyambaga nka za whatsap , Facebook nibindi.
Inkundo nkizi zabo bazigaragaza ari uko bagiye gushakana.
Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nkumunsi wabakundana.
Kuri uwo munsi, abasore ninkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, nindabo zamaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).
bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe nigice.
Uyu Mutagatifu Valantina witiriwe uyu munsi yaje kwicwa mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa mu murwa mukuru Roma.

The post Nyagatare: Abakuze bavuga ko saint valentin ibafasha kurinda urukundo rwabo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/14/nyagatare-abakuze-bavuga-ko-saint-valentin-ibafasha-kurinda-urukundo-rwabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abakuze-bavuga-ko-saint-valentin-ibafasha-kurinda-urukundo-rwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)