Nyakabanda: Yasagariwe na bagenzi be bamushinja kutishyura inzoga yabaguriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu mugabo usanzwe ukorera irondo mu Murenge wa Rwezamenyo, yakubiswe na bagenzi be.

Byabereye ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kutumvikana na bagenzi be aho bamushinjaga ko hari amafaranga banywereye atari yishyura.

Habiyambere Juvenal yagize ati ' Twashidutse tubona batangiye kumutimbagura abandi bamukubita ibipfunsi n'imigeri aryamye hasi ariko bose byagaragaraga ko bari bahaze icupa'

Irakoze Bosco, we yagize ati 'Nabonye bamukubita umutego agwa hasi ariko sinamenye icyo bapfa uretse ko ababibonye numvaga bavuga ko yakubiswe n'abagenzi be biriwe basangira inzoga yitwa Umuneza.'

Uyu mugabo wakubiswe yabwiye IGIHE ko yazize ubusa kuko inzoga bamushinje kutishyura yazishyuye.

Kubera gukubitwa akazahara, abaturage bahise bahamagaza imodoka y'umutekano y'umurenge wa Nyakabanda iramujyana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Munanira ya II, Jackson Siboman yavuze ko abakoze uru rugomo bose bahise batabwa muri yombi.

Yasabye abaturage gutanga amakuru y'abakekwaho kuba abajura cyangwa se bateza umutekano muke muri aka gace kugira ngo nabo bafatwe.

Uyu mugabo yarakubiswe arazahara, biba ngomba ko imodoka y'umutekano iza kumujyana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyakabanda-yasagariwe-na-bagenzi-be-bamushinja-kutishyura-inzoga-yabaguriye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)