Ni umwe mu myanzuro yatangajwe mu byemezo by'inama y'abaminisitiri ya Bénin yabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, yayobowe na Perezida Patrice Talon.
Gougbédji wasimbuwe na Nyamulinda ku buyobozi bwa Agence Nationale d'Identification des Personnes (ANIP), asanzwe ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa Guverinoma, akaba yari muri uwo mwanya kuva mu 2021.
Mu Rwanda, Nyamulinda yakoze imirimo itadukanye, aho ku wa 17 Gashyantare 2017 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza wari umaze kugirwa Ambasaderi w' u Rwanda i Lusaka muri Zambia.
Yahise aba Meya wa munani w'Umujyi wa Kigali, icyakora yaje kwegura muri Mata 2018.
Mbere yaho, yayoboye Ikigo gishinzwe Irangamuntu (NIDA) kuva muri 2007 kicyitwa Umushinga w'Irangamuntu, kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017.
ANIP yashyizweho n'itegeko ryo muri Kamena 2017, ihabwa inshingano zo kwegeranya imyirondoro n'amakuru y'irangamimerere by'abaturage bose ba Bénin, haba mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza.
Nk'umuntu wabikozemo imyaka myinshi, yitezweho umusanzu ukomeye m guhuza amakuru y'irangamimerere muri Bénin, urwego rukirimo ibyuho byinshi.
Nyamulinda w'imyaka 58 yahawe izi nshingano hisunzwe itegeko ryatowe mu 2017, rigena ko Guverinoma ya Bénin ishobora kwitabaza abanyamahanga mu gutunganya imirimo imwe n'imwe, mu gihe babifite ubushobozi bukomeye.
Si ubwa mbere u Rwanda rusangije ibindi bihugu inzobere mu mirimo itandukanye, kuko nko mu 2017, Torero Eugene yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro muri Sudani y'Epfo, nyuma yo kwemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu.