Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bugaragaza ko bwafashe ingamba zo gusura imiryango ifite abana bataye ishuri, mu rwego rwo kumenya impamvu nyaukuru yatumye barita.
Ibi bikozwe nyuma yaho Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, yasuye ibigo by'amashuri abanza, ay'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 n'amashuri yigisha tekinike, imyuga n'ubumenyingiro mu Turere 21, ikagaragaza ko  Akarere ka Nyanza kari mu turere dufite umubare munini w'abanyeshuri batagarutse ku ishuri.
Mu masaha ya mu gitondo itangazamakuru rya Flash ryageze ku ishuri ribanza rya Kavumu Gatolika, riri mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, abanyeshuri baza mu kigo kwiga mu mpumuzankano y'ibara rya kacye ku bahungu na kotoni ku bakobwa.
 Gusa mbere yo kubanza kujya mu ishuri, barabanza bakajya ku idarapo bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu, maze bagahabwa impanuro ndetse bakanasenga bakabona kwinjira mu ishuri.
Ririya shuri umwaka w'amashuri watangiye abana 33 bari barataye ishuri, ariko ubu imibare igaragaza ko 6 muri bo aribo bataragaruka.
Icyakora  ubuyobozi bw'iri shuri, buvuga ko nabo bugomba kubagarura vuba.
Kirumugabo Jean de Dieu ni umuyobozi w'iri ishuri yagize ati 'Abanyeshuri n'ababyeyi bose twarabaganirije, tujya mu ngo zabo abasigaye nabo twabonye ababyeyi babo mu nteko, nabo batwemerera ko bagomba kubazana. Gusa bose ari ababyeyi ndetse n'abana twasanze baba basangiye ikibazo cy'imyumvire, maze tubereka ibyiza byo kwiga.'
Bamwe mu babyeyi bari bafite abana bataye ishuri, bavuga ko impamvu nyamakuru yatumaga abana bata ishuri ari ubushobozi.
Twagiramutara Djumapili yari afite umwana wataye ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.
 Yagize ati 'Nagize ikibazo cyo kubura ibikoresho ndetse mbura n'imyenda yo ku ishuri umwana yajyana kwiga. Gusa byose ubuyobozi bwarabimpaye, ubu umwana yasubiye mu ishuri.'
Kubura ibikoresho ariko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze n'abayobozi b'amashuri, bavuga ko ari urwitwazo ko ahubwo imyumvire iza ku isonga mu bituma abana bata ishuri
Niyomugabo Ismaël ni umukuru w'Umudugudu wa Rugari B mu Kagari ka Kibinja, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, avuga ko bo nk'abakuru b'imudugudu bagize uruhare rukomeye, kugira ngo abana baguruke mu ishuri.
Ati 'Twahawe urutonde rw'abana bavuye mu ishuri maze dufatanyije n'inshuti z'umaryango n'ibindi byiciro turabaganiriza, ariko mu by'ukuri abo twaganiraga twasangaga ikibazo bahura nacyo cya mbere ari imyumvire. Yumva ko umwana atajya mu ishuri ahubwo niba afite imyaka 12 y'amavuko, yahita yigira kwiga kudoda n'ibindi nk'ibyo.'
Nyirahabimina Claudine, ni umuyobozi w'ishuri ribanza rya Mwanabiri riri mu murenge wa Mukingo muri aka  Karere ka Nyanza nawe yagize ati 'Akenshi twasanze ikibazo kiba gihari gituruka ku myumvire, ariko ubu twafashe ingamba ko abana mu midugudu cyane mu minsi y'ikiruhuko(week-end), tubabwira bakareba abana batiga bakabazana. Maze tukabahemba ibintu bito bito nk'amakayi kandi n'uwo wari waravuye mu ishuri, imbogamizi atugaragarije yatumaga ataza kwiga tukayikemura.'
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, buhamya ko hafashwe ingamba zikomeye zo kagarura abana mu ishuri, kandi zigikomeje gushyirwa mu bikorwa kuko ziri gutanga umusaruro.
Muri izo ngamba harimo gusura imiryango ifite abana bataye ishuri kugira ngo hamenyekane impamvu yabibateye, hagamijwe gufatira hamwe ingamba n'ababyeyi kugira ngo bagaruke mu ishuri.
Ibi bikorwa n'ubuyobozi bw'umudugudu ku bufatanye n'izindi nzego, zirimo inshuti z'umaryango, abajyanama b'ubuzima, inzego z'abagore n'urubyiruko aho bahabwa urutonde rw'abana bataye ishuri, bakabagarura ku ishuri hakemuwe impamvu izarizo zose bagaragaza, kandi n'ababyeyi babo nabo bakabaherekeza kugira ngo baganirizwe.
Mu kiganiro cyihariye umuyobozi w'aka Karere, Ntazinda Erasme, yahaye itangazamakuru rya Flash yagize ati 'Mu byakozwe harimo gushakira ubushobozi bw'ibikoresho by'ishuri n'ubundi bufasha abana baturuka mu miryango itishoboye, kuko byagaragaye ko nabyo byari mu bituma abanyeshuri bata ishuri, cyangwa ntibige neza. Biri gutanga umusaruro ku buryo n'abasigaye bazagaruka mu ishuri.'
Ntazinda akomeza avuga ko gahunda y'umudugudu mu ishuri, ifasha abana baturuka mu mudugudu umwe gufashanya no kumenya ikibazo buri wese afite, no gushyira imbaraga muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri.
Mu gihe gito mu banyeshuri 2.308 bari barataye ishuri, abanyeshuri 1.807 bangana na 78.3%. bamaze kugaruka mu ishuri kandi ubu bakaba bari kwiga neza, ndetse bakanakurikiranwa umunsi ku wundi.
Iyi gahunda yo kubagarura ngo izakomeza kugeza ubwo na bariya 501 basigaye bazagaruka bose.
Uretse abari baravuye mu ishuri, ubuyobozi bw'aka Karere buvuga ko hari abanyeshuri 5.221 byagaragaye ko biga nabi kuko mu ntangiro z'igihembwe cya kabiri basibaga kenshi, ndetse mu cyumweru cya mbere Akarere ka Nyanza kavuga ko ubu abarenga 99% basigaye biga neza, hakaba hasigaye 337 bagikurikiranwa kubera impamvu zinyuranye.
Mu bari barataye ishuri, abahungu nibo benshi kuko ari 1.278 naho abakobwa bagera ku 1.030.
Umurenge wa Cyabakamyi ni wo wabonekagamo abana benshi bataye ishuri mu Karere, kuko harimo abagera kuri 332 ariko ubu 304 bangana na 91.6% bakaba baragarutse.
Théogène Nshimiyimana
The post <strong>Nyanza: Haragagajwe ingamba zatumye abanyeshuri benshi bari barataye ishuri bagaruka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.