Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe imikino y'umunsi wa 19 wa shampiyona y'u Rwanda, mu mikino yabaye yari itegerejwe harimo n'uwa APR FC yatsindiwe i Huye na Rayon Sports igitego kimwe ku busa.
Ni umukino witabiriwe n'abafana benshi kabone nubwo wasaga naho ibiciro bisa naho byari hejuru cyane cyane mu myanya y'icyubahiro kuko byasabaga ko wishyura ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda ngo uwurebere mu myanya y'icyubahiro.
Rayon Sports yabonye igitego kimwe ari nacyo cyatandukanyije impande zose,cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ubwo hari ku munota wa 33 w'umukino, iki gitego kimwe cyabonetse cyatumye ku mpande zombi zitandukanywa n'inota rimwe gusa.
APR RC yari yakiriye uyu mukino yakinaga ubona ko guhuza abakinnyi basatira nabo hagati bisa naho bigorana ari nabyo byatumye amakipe yombi umukino wose waranzwe cyane no gukinirwa hagati.
Gutsinda kwa Rayon Sports kwagizwemo cyane uruhare n'abakinnyi b'abanyamahanga bayo kuko bose babanjemo uko ari batanu ndetse banakina basatira, abo ni Léandre Onana, Mbirizi Eric, Joackiam Ojera, Musa Esenu na Héritier Luvumbu watanze umupira wabyaye igitego.
Gutsinda kwa Gikundiro byatumye hazamo ikinyuranyo cy'inota rimwe hagati yayo na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanora 37 mu mikino 19 imaze gukinwa.
Uko indi mikino y'umunsi wa 19 yagenze uhereye kuwa gatanu w'iiki cyumweru:
Gasogi United FC 2-2 Rutsiro FC
Kiyovu SC 2-1 Rwamagana City
Etincelles FC 2-0 Espoir FC
Police FC 2-0 Mukura VS
Sunrise FC 1-2 Marines FC
Gorilla FC 0-1 AS Kigali
Bugesera FC 1-1 Musanze FC
APR FC 0-1 Rayon Sports
The post Nyuma y'imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.