Nyuma yo kongera kugirwa umutoza wa Musanze FC yashyizeho ibihano bikakaye, icya make ni 5000 frw n'aho icya menshi ni 50,000 frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo umunya-Misiri, Ahmed Adel yatangajwe nk'umutoza mukuru wa Musanze FC yaherukagamo muri 2020 aho batandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu rwego rwo gusubiza ikipe ku murongo no kongera ikinyabupfura, yashyizeho amakosa ashobora guhanisha umukinnyi n'ibihano yahabwa aho byose bikubiye mu mafaranga.

Nko ku makosa umukinnyi azajya yishyura ibihumbi 5 by'amafaranga y'u Rwanda harimo gukererwa nta ruhushya, guhindurwa umwambaro w'ikipe (kwambara ibyo abandi batambaye kandi mwabibwiwe), guhabwa ikarita y'umuhondo kubera kuvugana n'umusifuzi no kuvuga kuri 'bench'.

Amakosa y'ibihumbi 10 ni; gusiba imyitozo cyangwa inama nta ruhushya wasabye, kurwana na bagenzi ba we, kubwira nabi abatoza, guhabwa ikarita itukura kubera kubwira nabi umusifuzi no kuvugisha ubuyobozi ku mpamvu iyo ari yo yose.

Umukinnyi kandi azajya yishyura ibihumbi 20 mu gihe yasibye umukino wa gicuti nta rushushya no mu gihe yavuye mu mwiherero w'ikipe nta ruhushya yahawe.

Hari kandi n'amakosa umukinnyi azajya yishyura ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda, ayo harimo; kubura ku mukino uwo ari wo wose w'irushanwa no kuza mu myitozo cyangwa inama wanyweye inzoga.

Tariki ya 9 Mata 2020 mu Cyorezo cya COVID-19 hagati ni bwo Musanze FC yandikiye abakinnyi n'abandi bakozi bayo bose ko ihagaritse imishahara yabo kugeza igihe Shampiyona izasubukurwa, Adel Ibrahim yanze kwemera iki cyemezo kuko yavugaga ko bibatunguye ahitamo gutandukana n'iyi kipe.

Tariki 18 Nyakanga 2022 yaje kwerekanwa nk'umutoza wa Gasogi United usimbura Umunye-Congo Guy Bukasa wahagaritswe mu mwaka wa 2021.

Mu Kwakira 2022 baje gutandukana, byavuzwe ko ari ukubera ko hari abakinnyi umutoza atakinishaga kandi ubuyobozi bubyifuza, umutoza akavuga ko badahagaze neza mu myitozo, abo barimo n'umunya-Centrafrigue, Malipangu.

Umutoza Mushya wa Musanze, Ahmed Adel yagarukanye amategeko akakaye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kongera-kugirwa-umutoza-wa-musanze-fc-yashyizeho-ibihano-bikakaye-icya-make-ni-5000-frw-n-aho-icya-menshi-ni-50-000-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)