Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yageze i Kyiv mu rugendo rwe rwa mbere akoreye muri Ukraine kuva Uburusiya buteye icyo gihugu mu mezi asaga 12 ashize.
Urwo rugendo rutari rwitezwe rubaye mu gihe yarimo kujya mu gihugu cya Pologne kubonana na Perezida Andrzej Duda.
Biden yabonanye na Perezida Volodomyr Zelensky ku munsi Ukraine yibukaho iyicwa ry'abantu 107 bari mu myigaragambyo yo kwamagana leta,ubu hashize imyaka icyenda.
Ukraine isanzwe imenyereye kwakira abategetsi bakomeye, ariko uru rugendo rutandukanye n'izindi.
Kuba Perezida wa Amerika abonanye n'uwa Ukraine mu murwa mukuru hagati mu ntambara irimo kubica bigacika bifite igisobanuro kandi n'ikimenyetso gikomeye.
Hashize hafi umwaka habaye ibitero bikomeye, ibi ni nk'ubutumwa butaziguye ku Burusiya - ko Amerika n'Uburaya itazahwema gufasha Ukraine.
Habyutse ibihuha uyu munsi ko hari umushyitsi ahambaye urasura Ukraine; birangira umunya politike Lesia Vasylenko yemeje ko ari Biden.
Mu byumweru bike bishize,Zelensky yakoze urugendo rutari rwitezwe i Washington abonana na mugenzi we Biden,hanyuma asaba inteko ishinga amategeko ya Amerika kubaha izindi ntwaro nyinshi mu gufasha igihugu cye mu ntambara yo gusubiza inyuma Abarusiya.
Urugendo rwa Biden rwagizwe ibanga kubera ibibazo by'umutekano, ariko imihanda myinshi mu mujyi wa Kyiv yari ifunze muri iki gitondo,byatumye hiyongera ibihuha ko hari ikintu gikomeye gishobora kuza kuba.
Mbere y'uko haba ikiganiro kigenewe abanyamakuru, Joe Biden yicaye aganira na Volodymyr Zelensky avuga ko "ashaka ko baganira ku byerekeye isi".
Yashimagije kandi abaturage ba Ukraine ku "butwari: bwabo mu kurwana n'ubwo nta burambe bafite mu ntambara.
Yagize ati:"Twongeye gutangarira abanya Ukraine, abaturage basanzwe n'abakozi, batigeze bakora imyitozo ya gisirikare, ariko uko bitabiriye intambara birenze kure ubutwari kandi isi yose ni ko ibibona."
Mu kiganiro yatangiye kuri TV ari kumwe na Biden, Zelensky yavuze ko "isi irangwa na demokrasi" itegerejwe " gutsinda iyi ntambara y'akataraboneka."
Zelensky yagize kandi ati:"N'urugendo rukomeye cyane mu hahise hose h'umubano wa Amerika na Ukraine.
"Birashimangira ibyo tumaze kugeraho byose.
"Uyu munsi ibyo twaganiriye byageze ku bwumvikane."
Yongeyeho ko, ibyavuye muri uru rugendo nta nkomyi ko bizagaragara kandi bizagira n'icyo bifasha ku rugamba.
Umwanzuro wa Amerika wo guha Ukraine ibimodoka by'intambara bitamenwa byo mu bwoko bwa Abrams mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere,byafashije Ukraine mu kwikingira ibitero, nk'uko Zelensky yakomeje abivuga, yongeraho ko we na Biden bavuganye ibyerekeye intwaro zirasa kure.
Zelensky yagize ati:"Ndabizi ko hazabaho guhabwa ubufasha cyane kuri Ukraine ... kikaba ari ikimenyetso ko ubushotoranyi bw'Uburusiya nta mahirwe bufite.
Ukraine ibakuriye ubwatsi Perezida!".
BBC