Perezida Kagame ntiyanyuzwe n'ibisobanuro ku kibazo cy'abana bata ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingingo y'abana bata ishuri ni imwe mu zatinzweho cyane kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, ku munsi wa mbere w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano irimo kuba ku nshuro ya 18.

Ibarura ry'Abaturage rya Gatanu ryagaragaje kugeza mu 2022, Abanyarwanda 22.3% bagiteze bagera mu mashuri , mu gihe abageze mu mashuri abanza ari 53.9%.

Ni imibare igaragaza ko abajya mu mashuri yisumbuye bageze kuri 15.1% mu gihe Abanyarwanda 3.3% aribo bafite amashuri ya kaminuza.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko iyi mibare hari ibintu byinshi bikomeye igaragaza harimo no kuba hari abana b'Abanyarwanda batagira amahirwe yo kujya mu mashuri ndetse hakaba n'abayageramo bakazayavamo nyuma.

Ati 'Basohoka mu ishuri bongera basohoka, bongera bagaruka, buriya uko basohotsemo niko baza bagasubira inyuma ndetse abenshi ntibarangize icyiciro cy'amashuri abanza ari nayo mpamvu ibipimo biri hasi ku barangiza amashuri abanza.'

'Iyo urebye abava mu cyiciro cy'amashuri abanza bajya mu yisumbuye, imibare igenda igabanyuka. Hari igihe tuvuga ngo ni ubucucike ariko iyo ugeze mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye ahubwo dufite imyanya myinshi tukagira abanyeshuri bake.'

Imbaraga leta yashyizemo…

Mu 2007 Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda y'Uburezi bw'Imyaka icyenda [Nine Year Basic Education] hagamijwe ko imibare y'Abanyarwanda bajya mu ishuri izamuka.

Ni gahunda yaje kunganirwa n'iy'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, yashyizweho mu 2012, aho kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Umunyarwanda aba ashobora kwigira 'ubuntu' kuva mu mashuri abanza kugeza arangije ayisumbuye.

Minisitiri w'Uburezi yavuze ko izo gahunda zose zajyanye no kongera ibikorwaremezo birimo ibyumba by'amashuri, za laboratwari n'ibindi bitandukanye bifasha abana mu myigire.

Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati ' Bisaba ko buri wese agira uruhare kugira ngo iyi mibare izamuke [...] niba turi kuri 5% w'abajya muri Kaminuza, birasaba kuzamuka kukagera kuri 20 cyangwa 30%.'

Yakomeje agira ati 'Buri wese amenye uruhare rwe ntabwo twagira iriya mibare iri hejuru, hari ibibazo byagiye bikemuka bijyanye n'imibereho ya mwarimu ariko birasaba ko dusubira ku isoko.'

Perezida Kagame yanenze abayobozi

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye cyihutirwa ari ukureba impamvu muzi zitera uko kutajya ku mashuri kw'abana ndetse n'abo barigeramo nyuma bakarivamo.

Ati ''Gukomeza dufite abantu bava mu mashuri, batiga, bagira bate […] ni ibibazo byikubye inshuro nyinshi, icyo dukwiye kukivanaho. Bavuze abava mu mashuri, abatajya mu mashuri n'ibindi.''

''Hari aho Minisitiri yavuze iby'ababyeyi cyangwa umuryango ko ufite uruhare, nibyo.' Hanyuma ibindi abigira ibya buri wese ko agomba kugira uruhare […] buri wese ni ukubyoroshya ntabwo byumvikana neza.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko n'ubwo hari uruhare rw'ababyeyi cyangwa umuryango muri rusange ariko abayobozi bo mu nzego z'ibanze nabo bakwiriye kuba bakurikirana kugira ngo aba bana bata amashuri bayasubizwemo.

Ati ''Niba bavuze ababyeyi, umuryango […] ibyo birumvikana. Igikwiye gukurikiraho, abayobozi b'inzego z'ibanze, bakora iki ku buryo badakurikirana, icyo gikwiriye kumvikana nacyo mu buryo bw'umwihariko.''

Yakomeje agira ati ''Hari ababyeyi ariko hari n'abayobozi, usibye iby'amashuri yavuze, mu ishuri abarimu, gukora ibishoboka byose ngo babone ibibakwiye […] Nicyo ubuyobozi buberaho, buberaho kugira ngo burebe niba ibintu bikorwa uko bikwiye gukorwa.''

Minisitiri w'Uburezi yavuze ko kuva ku rwego rw'akarere kugera ku mudugudu haba hari abantu bashinzwe ibi bibazo by'abanyeshuri mu buryo bwihariye.

Ati 'Ubundi nta gisobanuro na kimwe dufite, iyaba buri wese yakoraga inshingano ze uko bikwiye, ubwo simvuze noneho umuyobozi w'umurenge, uw'akarere […] kugeza ku rwego rw'igihugu.'

'Ubundi nta mpamvu n'imwe dufite yo kuba tutazi umwana mu mudugudu, utiga, impamvu atiga ndetse ngo dufatanye no gukemura ikibazo afite.'

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko kugeza ubu ingengo y'imari ijya mu rwego rw'uburezi ingana hafi na 20% by'iy'igihugu yose.

Ni ibintu aheraho avuga ko biteye isoni kuba inzego zitabasha kubyaza umusaruro ubwo bushobozi ziba zahawe by'umwihariko ubw'amafaranga.

Minisitiri w'Uburezi yagaragaje ko hari ikibazo mu mikorere y'inzego kuba zitamanuka ngo zijye kureba bya bibazo biri mu miryango bituma abo bana batajya ku mashuri.

Ati 'Ushinzwe uburezi ku murenge, muravugana ugasanga ntaheruka ku ishuri cyangwa amashuri amwe ntazi n'aho aherereye. Buri muntu wese akoze inshingano ze […] noneho tugakoresha na za nzego zindi. Ubundi nta gisobanuro dufite […] uretse kuba twakorwa n'isoni.'

Abayobozi bafite ingeso mbi yo kudakorana…

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu [Minaloc] yagaragaje ko ariyo ifite mu nshingano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye z'uburezi by'umwihariko ibi bijyanye no kumenya ko abana bose bajya ku mashuri.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze ko bidakwiye ko hari abana batajya ku mashuri kandi leta yarashyizeho ibishoboka byose.
Ati ''Nyuma turanahura kugira ngo turebe icyo twanoza, turebe impamvu nyamukuru ibitera, aha wenda sindagaruka […] Minisitiri we yavuze ko impamvu itazwi, ariko buriya biteye isoni kubivuga ariko aha ngaha ni ukwinegura turabivuga […].''

Yakomeje agira ati ''Hari ingeso mbi dufite yo kudakorana neza ku nzego zose. Impamvu mbivuga ni uko wasangaga ikibazo cy'amashuri mu nzego z'ibanze kidahabwa umwanya ukwiriye.' Aho abantu bajya kureba ibyo babazwa, twita ibicanye maremare, tukibagirwa ikibazo cy'abana bata ishuri ko kitureba.'

Minisitiri Musabyimana avuga ko bashyize imbaraga mu mikoranire y'inzego ku buryo byatangiye gutanga umusaruro ndetse ari ibintu bizakomeza guhabwa imbaraga, abayobozi bose bakamenya ko iki kibazo kibareba.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu igaragaza ko ababyeyi nabo basabwe kumenya inshingano zabo kubera ko gushyira umwana mu ishuri ari itegeko kandi nta mpamvu n'imwe yatuma umwana w'Umunyarwanda atajya mu ishuri.

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukurikirana by'umwihariko ibibazo by'abana bata ishuri
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yahamagariye Abanyarwanda bose guhangana n'ikibazo cy'abana bata ishuri
Abayobozi barimo Minisitiri w'Uburezi batanze ibiganiro ku iterambere ry'u Rwanda mu myaka 10 ishize
Abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu mikoranire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ntiyanyuzwe-n-ibisobanuro-ku-kibazo-cy-abana-bata-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)