Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kurenga umurongo utukura nyuma yo kwifatanya n'umutwe wa FDLR, bakarasa ku butaka bw'u Rwanda inshuro zitandukanye.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru Charles Onyango Obbo wa The East African.
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubusugire bwarwo kandi ko ruzakora ibishoboka byose rukaburinda ku kiguzi cyose gishoboka.
U Rwanda rumaze iminsi rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n'Ingabo za Congo (FARDC), narwo rugashinja icyo gihugu gukorana no gufasha umutwe w'iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uwo mutwe kandi wakunze guteza umutekano muke haba muri Congo no mu Rwanda. Raporo y'Itsinda ry'Impuguke za Loni iheruka kugaragaza ko FDLR imaze iminsi ifatanya n'Ingabo za RDC (FARDC) mu mirwano n'Umutwe wa M23, bagatera n'ibisasu mu Rwanda.
Umwaka ushize wa 2022, FARDC ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye, bakomeretsa abaturage banangiza imitungo yabo.
Perezida Kagame yagize ati 'FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.'
Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'umurongo utukura' wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza.
Ati 'Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw'igihugu cyacu tugomba kurinda. Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.'
Yagaragaje ko habayeho ubundi bushotoranyi u Rwanda rushobora kwirwanaho mu buryo bweruye.
Perezida Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mu gutsinsura ingabo za leta.
Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y'Amajyaruguru ndetse ugeze mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.
Perezida kagame yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro uwo mutwe umaze kwambura ingabo za Leta (FARDC) zihagije.
Ati 'M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta. Bayisigiye imbunda nyinshi cyane zirenze n'izo uwo ari wese yabasha kuyiha.'
Yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, nta bimenyetso na bike bagaragaza kandi birengagiza impamvu uwo mutwe wongeye kubura imirwano, nyuma y'imyaka icumi ucecetse.
Ati 'Ni ngombwa kumenya ko imirwano iri kubaho ubu, itatangiriye mu Rwanda. Bamwe mu bagize M23 y'ubu bavuye muri Uganda. Yaba Tshisekedi cyangwa undi wese, ntawe urabasha kugaragaza ibimenyetseo simusiga by'uruhare u Rwanda rubifitemo. U Rwanda ntabwo rurajwe ishinga n'intambara.'
Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Hakenewe kumva ko M23 ari agace gato k'ikibazo kinini, ntabwo yapfuye kubaho gusa. Ni umusaruro wa politiki mbi itarakemurwa ahubwo igikomeje kwigaragaza. Nta gisubizo rero gishobora kubaho hirengagijwe ukuri.'
IVOMO: IGIHE