Ku munsi w'ejo ikinyamakuru The East African cyatangaje inkuru nyuma y'ikiganiro umunyamakuru wacyo Charles Onyango Obbo yagiranye na Perezida Kagame aho yagarutse ku mubano uri hagati ya Congo na FDLR watumye icyo gihugu kirenga umurongo utukura. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kurenga umurongo utukura nyuma yo kwifatanya n'umutwe wa FDLR, bakarasa ku butaka bw'u Rwanda inshuro zitandukanye.Umwaka ushize wa 2022, FARDC ingabo za Congo ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye, bakomeretsa abaturage banangiza imitungo yabo.
Perezida Kagame yagize ati 'FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.' Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'umurongo utukura' wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza. Ati 'Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw'igihugu cyacu tugomba kurinda.
Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.'Yagaragaje ko habayeho ubundi bushotoranyi u Rwanda rushobora kwirwanaho mu buryo bweruye.Perezida Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mu gutsinsura ingabo za leta.Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y'Amajyaruguru ndetse ugeze mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma.
Perezida kagame yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro uwo mutwe umaze kwambura ingabo za Leta (FARDC) zihagije. Ati 'M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta. Bayisigiye imbunda nyinshi cyane zirenze n'izo uwo ari wese yabasha kuyiha.'
Yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, nta bimenyetso na bike bagaragaza kandi birengagiza impamvu uwo mutwe wongeye kubura imirwano, nyuma y'imyaka icumi ucecetse.Ati 'Ni ngombwa kumenya ko imirwano iri kubaho ubu, itatangiriye mu Rwanda. Bamwe mu bagize M23 y'ubu bavuye muri Uganda. Yaba Tshisekedi cyangwa undi wese, ntawe urabasha kugaragaza ibimenyetseo simusiga by'uruhare u Rwanda rubifitemo.
U Rwanda ntabwo rurajwe ishinga n'intambara.'Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Hakenewe kumva ko M23 ari agace gato k'ikibazo kinini, ntabwo yapfuye kubaho gusa. Ni umusaruro wa politiki mbi itarakemurwa ahubwo igikomeje kwigaragaza. Nta gisubizo rero gishobora kubaho hirengagijwe ukuri.'Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazakomeza kwicara ngo rurebere ubusugire bwarwo buhungabanywa
Perezida Kagame yagaragaje ko kwitwaza u Rwanda mu biri kubera muri Congo, bishobora kuba bifitanye isano n'amatora ya Perezida icyo gihugu gifite mu mpera z'uyu mwaka, nubwo yemeza ko bitari bikwiriye.Yavuze ko n'amahanga asa nk'afite inyungu muri ibi bibazo, ashingiye ku buryo nta n'umwe ugaragaza ko FDLR ari ikibazo ahubwo bakihutira kwamagana M23 gusa. Ati 'Hashize igihe hasohoka amatangazo yamagana M23 n'abayishyigikiye ariko nta matangazo yamagana abashyigikiye FDLR. Bayifata nk'umutwe utakibaho, hanyuma ibitero iheruka kugaba mu Kinigi muri Musanze bikarenzwa amaso.'
'Umuhate wo kudaha agaciro FDLR uteye impungenge ndetse bigatera kwibaza niba hari abantu bashaka ko iki kibazo kigumaho kugira ngo bakomeze kubona uko bigarurira akarere na Afurika'.
The post Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.