Kuri uyu munsi Abanyarwanda bizihiza umunsi w'intwari ku nshuro ya 29,Perezida Kagame yavuze ko Umunsi w'Intwari "utwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w'iterambere ku badukomokaho n'ababakomokaho."
Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo Intwari z'Igihugu.
Yagize ati "Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by'Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.
Mu gihe duhanganye n'ibibazo bifite aho bihuriye n'akarere duherereyemo ndetse n'isi muri rusange,uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w'iterambere ku badukomokaho n'ababakomokaho. Umunsi Mwiza w'Intwari!."
Indabo zashyizwe ku Gicumbi cy'Intwari zo mu cyiciro cy'Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda ndetse n'abazarugwaho.
Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.
Indabo kandi zashyizwe ku gicumbi cy'intwari ziri mu cyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n'Abanyeshuri b'i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n'abacengezi mu 1997.
Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n'umunsi wo gukunda igihugu.
Kugeza ubu Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n'Imanzi.