Dr Ayman ari mu Rwanda guhera ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi.
Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n'umugaba w'ingabo za Jordan, Maj. Gen. Yousef Huneiti.
Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi mu mashuri Makuru, politiki n'ibijyanye no gukuraho Visa nk'uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono. Arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, ubukerarugendo n'ubuhinzi.
Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n'ubufatanye mu burezi ndetse n'ubushakashatsi azafasha inzego z'uburezi kuba zarushaho gukorana.
Hari na none agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n'abandi bafite pasiporo zihariye. Dr Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z'abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.
Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Jordanie aganisha ku gukuriraho Viza Abanyarwanda