Perezida Kagame yabanje kuyobora Inama ya 40 y'Akanama k'abakuru b'ibihugu kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023, yanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Espagne na Ambasaderi Nkengasong nk'abafatanyabikorwa.
Umukuru w'igihugu yashimye imikoranire ya hafi ya AUDA-NEPAD n'imiryango y'ubukungu ku rwego rw'akarere n'ibihugu binyamuryango mu guteza imbere urwego rw'ubuzima.
Nk'uko byagaragajwe mu nama iheruka kubera muri Senegal yayobowe na Perezida Mack Sall, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ibikorwaremezo by'ubuvuzi muri Afurika bikiri ku rwego rwo hasi mu gihe mu mwaka ushize isi yari ikomeje guhangana n'ibibazo biyikomereye ndetse ngo biri mu byo yasobanuye ubwo yitabiraga inama zirimo iya G20 mu izina rya AUDA-NEPAD.
Ati 'Icya mbere nagaragaje ko ubwinshi bw'inguzanyo buri kubera Afurika umutwaro nyamara hari uburyo bwakoreshwa mu gusubiza ku murongo ubukungu bwacu.'
Ikindi ni uko ngo Afurika ikomeje kuba inyuma mu bijyanye no gukora imiti n'ibikoresho byo kwa muganga bituma imbaraga z'umugabane wa Afurika mu kuziba iki cyuho ziba ingenzi ku mutekano mu by'ubuzima.
Umukuru w'Igihugu yongeyeho ko mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara ibibazo by'umutekano muke, icyo Afurika ikeneye ari amahoro. Yanagarutse ku buryo umugabane wa Afurika wagizweho ingaruka n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'inyongeramusaruro.
Perezida Kagame yavuze ko mu gushyira mu bikorwa porogaramu za AUDA-NEPAD ari ngombwa ko uru rwego rugira ingengo y'imari mu buryo burambye dore ko muri iki gihe yaguye cyane ku buryo abaterankunga ari bo rukesha amaramuko.
Ati 'Ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti. Nibitaba ibyo bizaba bimeze nko kuvuga ko tudashaka ibyo AUDA-NEPAD igamije kutugezaho. Ndangije manda yanjye nk'umuyobozi, ndashaka kubashimira mwese, hamwe n'abafatanyabikorwa bacu, ku bushake bwo guteza imbere umugabane wa Afurika mwagaragaje. Mureke dukomeze gufatanya kugera ku ntego zacu.'
Perezida Kagame ni Umuyobozi w'Akanama k'abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) kuva mu 2020.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasoje-manda-ye-ku-buyobozi-bwa-auda-nepad