
Ni mu gihe umutwe wa M23 ukomeje imirwano n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, yitabiriwe kandi n'abayobozi b'ibihugu bigize aka kanama batandukanye ndetse n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye António Guterres.
Yateranye nyuma y'iyahuje abayobozi b'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ikayoborwa na Perezida wa Angola, João Lourenço na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Iyi nayo yize ku murongo wa Luanda n'uwa Nairobi washyizweho mu gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke muri RDC.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yari yiganjemo abakuru b'ibihugu bya EAC, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.
Impande zihanganye kandi muri RDC zasabwe guhagarika imirwano mu maguru mashya no gusubiza mu byabo abahunze kubera imirwano imaze iminsi.
Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n'u Rwanda, zirimo n'izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.
Ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kiri mu byahawe umwanya munini, aho abayobozi mu nzego zinyuranye bari kukiganiraho bashakira hamwe ibisubizo biganisha ku mahoro.
Nubwo bimeze bityo ariko kugeza ubu Guverinoma ya RDC ishinjwa ko imyanzuro y'inama ya Luanda yahaye agaciro ingingo zimwe, izindi ikazirengagiza nkana.
Muri iyo myanzuro harimo ibijyanye n'impunzi z'abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR, imvugo z'urwango n'ibindi yasabwe kubahiriza ari nabyo biri kwibandwaho mu nama ziri kuba.
Ubusanzwe akanama gashinzwe k'umutekano no kugarura amahoro ku muryango wa Afurika yunze ubumwe kagizwe n'ibihugu 15 birimo Comeroon, Djibouti, Morocco, Namibia, Nigeria, Burundi, Congo, Gambia, Ghana, Senegal, Afurika y'Epfo, Tunisia na Tanzania.
Ni akanama kashyizweho hagamijwe gukemura no gukemura amakimbirane mu bihugu binyamuryango bya AU, kubatse ku buryo buri gice cya Afurika gihagararirwa aho Afurika yo Hagati ihagarariwe n'ibihugu bitatu, Afurika y'Iburasirazuba bitatu, Afurika y'Amajyaruguru bibiri, Afurika y'Amajyepfo bitatu mu gihe iyo mu Burengerazuba ihagarariwe n'ibihugu bine.
Uretse iyi nama, Perezida Kagame yitabiriye, yanahuye na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi bahuriye muri Addis Ababa.
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku masezerano y'ubufatanye ibihugu byombi bifitanye arimo n'ayo kugarura amahoro muri Mozambique mu duce twari twarabaye indiri y'imitwe yitwaje intwaro.
Kugeza ubu u Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi muri iki gihugu mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarayogoje iki gihugu ariko nyuma y'igihe gito abashinzwe umutekano w'u Rwanda bagezeyo ibintu bikaba biri kujya ku murongo.





