Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka inama bahoramo zidatanga umusaruro ahubwo bakita ku cyateze imbere umuturage ndetse ibibazo bihora bigaruka bigakemuka.
Ibi yabigarutseho ubwo yasozaga ku mugaragaro Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18.
Perezida Kagame yatangiye ijambo rye abaza abitabiriye iyi nama ati "Icyo tuvanyemo n'iki?kugeza ryari?turayiheraho dukore iki?.Hari ubwo twayiteze amatwi,twatanze n'ibitekerezo ariko biranashoboka ko dushobora guhaguruka,twataha tukabisiga hano.Ibyo birashoboka kandi rimwe na rimwe niko bigenda.
Tuba dukwiriye gukomeza kugendera ku nama,ibitekerezo,uko byagenze.Ariko niko n'izindi nama zikwiriye kuba zigenda.Hari umuco w'inama zidashira.
Hari uwambwiye ngo uko inama ziba,ushaka umuntu uwo ariwe wese,kuri telefoni bakakubwira ko ari mu nama.Wabikoze mu gitondo wakongera nimugoroba bakakubwira ko ari mu nama.Wakongera kumushaka bakakubwira ko ari mu nama.
Inama wasanga ziruta umwanya w'ibikorwa.Umwanya w'inama uruta uw'ibikorwa ndetse ni nayo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana,kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze ntabwo umwanya uboneka.Haboneka umwanya w'inama.
Iteka nkanabaza izo nama zibamo iki?.Inama za buri mwanya zikorerwamo iki?.Inama zo zizaba ariko ukoresha inama kugira ngo usuzume ibintu bitandukanye,kureba aho bigeze,kureba icyakongerwa mu bitekerezo byatanzwe ubushize.Ariko hakaba n'inama yo gusuzuma ibikorwa.Hanyuma ukabona umwanya wundi wo kujya mu bikorwa noneho.
Inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twakomeje kuvuga hano,umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi atari izo nama za buri kanya.Inama igira akamaro bitewe n'icyayiganiriwemo n'ibikorwa byavuye muri iyo nama,ntabwo ari inama gusa igira akamaro.Dukwiriye guhindura rero..."
Perezida kagame yasabye abayobozi kutagendera ku ruvire nk'urw'igare cyangwa kumera nk'isaha zimwe zimara amasaha 24 zibara waba utayikozeho igahagarara.
Ati "Abantu ntabwo bakora batyo.Ntabwo bakenera uruvire rwa buri masaha 24,abantu barikoresha,bikaba nk'amasaha mashya ya auatomatic."
Perezida Kagame yavuze ko intego y'Abanyarwanda ari ukwifuza kugera ku iterambere ukihuta 'kugera ngo ugere kure aho abandi bageze."
Perezida Kagame yavuze ko impamvu akarere ka Burera kabaye aka nyuma ari uko kagaragaramo kanyanga nyinshi mu gihe Nyagatare yabaye iya mbere yo iyo kanyanga yagabanutse ariyo mpamvu bateye imbere.
Yavuze ko hari ibibazo yaba iby'abana bagwingira,abakiri bato bajya mu tubari n'ibindi byagakwiye kuba byararangiye kera kuko ari u Rwanda rw'ejo.Ati "Ntabwo twagakwiye kuba tubyihanganira...twagakwiye kuba twumva uburemere bwabyo."
Perezida Kagame yahaye abakuru kugira imyitwarire 'irera abakibyiruka'kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ndetse abarangwa n'ubusinzi n'imyitwarire mibi bakibutswa yaba mu nyigisho,ukinginga byakwanga ugahana.
Perezida Kagame yanenze kandi umuco mubi urangwa mu bayobozi wo gukingirana ikibaba aho gufatanya kurwanya ikibi.
Ati ".Abantu barabuze,umuntu abona undi akora icyaha akirebera hirya akamwihorera,niba icyo cyaha gifite inyungu wenda y'igihe gito,ubwo bikaba bivuze ngo ntumuvuga ngo nawe hatazagira ugucyaha nawe wabikoze ushaka za nyungu.Bikaba kumvikana mu cyaha.
Abantu bakwiriye kubwira umuntu bati sigaho,ntabwo aribyo,suko bigenda,birangiza,biratwangiza twese,s'umuntu umwe gusa byangiza."
Aha niho yatanze urugero rw'umwana w'imyaka 14 ujya mu kabari agasangira inzoga n'abasaza n'abakecuru,ababyeyi,abagabo bamurebera aho kumucyaha.
Yasabye ko inzego zajya zihana ababyeyi be bari gusangira inzoga mu kabari na nyiri akabari wemeye kumuha inzoga.
Perezida Kagame yasoje ijambo rye avuga ku bayobozi yise ko 'batagira amaso abona',batabona ikibi ngo bagitandukanye n'icyiza.
Ati "Ukicara mu byondo,isayo,ugategereza uza kukubwira ngo 'uziko wicaye mu isayo'.Ntabwo aribyo...Niba ugenda ukabona umwanda uri ku nzira,hari n'abantu bahagaze aho.
Twihaye intego yo gusukura,ntabwo ari ugusukura imihanda ingo,natwe ubwacu.Hari ibishobora kudukiza umwanda.Umwanda n'ubukene biratandukanye.Ntabwo bivuze ko niba uri umukene ugomba kugira umwanda.Ntushobora kugira umwanda uturiye amazi,urakaraba,urakarabana na bike ufite.Ntabwo ugomba kugenda ujugunya umwanda aho ubonye hose,umwanda ufite aho ujya....Iyo utagira amaso atandukanya ibyiza n'ibibi ntaho dushobora kugera."
Yasoje avuga ko kubona ikibi bigomba gutera buri wese kukirwanya.Yasoje asaba abayobozi gukorana kuko 'igihugu kitatezwa imbere n'umuntu umwe cyangwa babiri ahubwo kigomba kugira abantu bahagije babyumva babikorera babishaka,ibintu bikagenda bizamuka mu mibare no mu bikorwa."