Perezida Kagame yongeye kwibutsa Polisi y'u Rwanda inshingano ikomeye ifite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabwiye Polisi y'u Rwanda ko igomba kuzuza inshingano zayo no gushyira imbere abaturage bakorera kugira ngo ibyo babatezeho bibashe kugerwaho.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 Ubwo yakiraga indaho z'Umuyobozi mushya wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye ndetse n'umwungirije, CP Vincent Sano,muri Village Urugwiro.

Muri uyu muhango,Perezida Kagame yabasabye guharanira imikoranire myiza no gushyira imbere abaturage kugira ngo inshingano zabo zigerweho.

Yavuze ko na Guverinoma izaharanira gutanga ibyo isabwa byose kugira ngo Polisi ikore inshingano zayo.

Ati 'Iyo tumaze kubikora gutyo , abayobozi ba Polisi […] bagomba kubikoresha neza, bakuzuza neza inshingano kugira ngo icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.'

Yakomeje agira ati 'Izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiriye, iyo bitagenze gutyo nabo bagira uko babibazwa, ariko sinibaza ko bigera aho cyane cyane iyo abantu bumva uburemere.'

Namuhoranye warahiriye kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi, mu 2018 nibwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa. Mbere yaho yari Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-kwibutsa-polisi-y-u-rwanda-ibyo-isabwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)