Impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko igiye guha Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc, Mohammed VI igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka 'CAF President's Outstanding Achievement Award 2022'.
Nk'uko byatangajwe mu ibaruwa yagiye ahagaragara, iki gihembo cyagenewe Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame n'Umwami wa Maroc kizatangirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gutaha kwa Werurwe.
Mu nyandiko igaragaza ubutumire bwashyizweho umukono n'Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, ku wa 20 Gashyantare 2023, bumenyesha abaperezida b'amashyirahamwe ya ruhago muri Afurika kuzitabira ibirori bizatangirwamo ibihembo.
Mu banyacyubahiro bazabyitabira harimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, Gianni Infantino n'abanyacyubahiro ba CAF bayobowe n'Umuyobozi wayo, Patrice Motsepe.
Ibyo birori bizabera mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe 2023, ni mbere yaho iminsi ibiri ngo hazateranire inama y'Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe muri Kigali Convention Centre.
Biteganyijwe ko iyi nteko ariyo izemerezwamo Gianni Infantino nk'umuyobozi wa FIFA muri manda y'imyaka ine iri imbere, ibi bikaba bibaye nyuma yaho Infantino yagaragaye nk'umukandida rukumbi wa FIFA.
The post Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy'indashikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo appeared first on RUSHYASHYA.