Ejo ni bwo hasozwaga irushanwa rya Gisirikare aho ikipe y'Abasirikare barinda abayobozi bakuru b'Igihugu (Republican Guard) yegukanye igikombe itsinze Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operations Forces) ibitego 2-1.
Ni irushanwa ryasorejwe kuri Stade ya Bugesera rikaba ryarabaga ku nshuro ya 7.
Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w'Intwari z'igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye gukinwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 muri siporo zirindwi zitandukanye.
Ni imikino yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umujyanama wihariye wa Perezida mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n'Umugaba w'Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage.
Hari kandi Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary; Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo na Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier.
Aba-GP bakaba baje kwegukana igikombe batsinze Special Operations Forces ibitego 2-1, Mutabazi Jean Claude yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku mupira wahinduwe na Ndagijimana Pierre.
Nubwo Special Operation Forces yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura, Republican Guard yagize icyizere cyo gutsinda umukino ubwo Bizimana Théoneste yinjizaga igitego cya kabiri ku munota wa 30.
Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, cyihariwe n'ikipe ya Special Operation Forces yaje no kungukira ku makosa y'ubwugarizi bwa Republican Guard, ibona igitego cy'impozamarira cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.
Umukino warangiye utya maze Repubulican Guard yegukana igikombe yatwaye ku nshuro ya 3 harimo iya 2017 na 2018.
Mu muhango wo gutanga ibihembo kandi, perezida wa FERWAFA akaba na we yageneye ibihembo by'ishimwe amakipe yitwaye neza ndetse n'abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare.
Mugabo Nizeyimana Olivier, yashimiye Umujyanama wihariye wa Perezida mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira; Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aho buri umwe yamuhaye umupira wo gukina.
Mu mikino Ngororamubiri, ikipe ya mbere yabaye General Headquarters mu gihe Military Police yatsinze Air Force amanota 21-20, ni yo yatwaye igikombe muri Netball.
Special Operation Forces yatsinze Air Force ibitego 41-15 yegukana igikombe cya Handball mu gihe General Headquarters yatsinze Air Force amanota 48 kuri 39, yegukana igikombe cya Basketball.
Muri Volleyball, igikombe cyatwawe na Republican Guard yatsinze Special Operation Forces amaseti 3-0 naho mu Kumasha, ikipe ya mbere yabaye BMTC Nasho yahigitse Republican Guard na Special Operation Forces.