Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko igihugu cye kitigeze gitsindwa n'Uburusiya kandi ko cyiteguye guhangana kugeza ku ntsinzi.
Uyu mukuru w'igihugu yise umwaka ushize amaze ahangana n'Uburusiya ko ari umwaka wo kudatsinda.
Ati 'Umwaka urangiye tudatsinzwe, kandi tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde muri uyu mwaka. Ukraine yubahwe.'
Yakomeje agira ati 'Tuzatsinda ibitubangamiye byose; amasasu, bombe, misile, ibitero bya drone, umwijima n'ubukonje.Turakomeye kurenza ibyo byose.'
Umuryango w'Abibumbye watoye umwanzuro wo gusaba u Burusiya gusubiza inyuma ingabo zabwo ndetse abakuru b'ibihugu birindwi bikize byibumbiye muri G7 biyemeje gukomeza gufasha Ukraine.
Abategetsi b'Umuryango OTAN [ugamije kurwanyiriza umwanzi hamwe] na G7 bongeye kwibutsa ko bashyigikiye Ukraine,atari gusa mu magambo, ahubwo no mu gutanga indi mfashanyo no gufatira ibindi bihano Uburusiya
Pologne yamenyesheje ko yamaze guha Ukraine ibifaru bya Leopard bine, mu gihe G7, harimo Ubwongereza na Amerika,batangaje imigambi y'ibihano bishya ku Burusiya kugira babangamire kurushaho ububasha bw'intambara bwa Vladimir Putin.
Ntacyo Perezida w'Uburusiya aravuga uyu munsi, ahubwo uwo yasimbuye, Dmitry Medvedev niwe wavuze abwira ubutegetsi bw'igihugu gusunika ingabo za Ukraine zigasubira ku mupaka na Pologne.
Nta birori bikomeye byabaye byo kwibuka umwaka ushize mu Burusiya, kandi nta n'icyo bwavuzekuri televion y'igihugu.
nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye watoye umwanzuro kuri uyu wa Kane isaba u Burusiya guhagarika intambara.
Ibihugu bitandatu byifatanyije n'u Burusiya mu gutora byamagana uyu mwanuro; ibyo birimo Belarus, Koreya ya Ruguru, Eritrea, Mali, Nicaraguay na Syria.
U Bushinwa bigaragara ko bushyigikiye u Burusiya buri mu bihugu 32 byifashe.