Rayon Sports yananiwe gutsinda SC Kiyovu mu m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wo mu mvura nyinshi yaguye mu turere twinshi tw'Igihugu kuri iki Cyumweru, abanyezamu b'aya makipe yashinzwe muri za 1960 bombi bahagaze neza mu mukino, bataha bashimwa, bituma amakipe yombi akomeza gukurikirana mu manota.

Umusifuzi, Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' uzwiho kutavugirwamo n'abanyamupira ngo bihindure imyanzuro ye, ni we wayoboye uyu mukino w'umunsi wa 18 wa Shampiyona wari utegerejwe kurusha indi yose.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni; Hakizimana Adolphe, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Didier, Ngendahimana Eric, Mitima Isaac, Rafael Osaluwe, Mugisha Francois, Luvumbu Heritier, Moussa Camara, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.

Rayon Sports XI

SC Kiyovu yabanje mu kibuga; Kimenyi Yves (c), Mbonyingabo Regis, Tuyisenge Hakim, Serumogo Ali, Hakizimana Felicien, Mugiraneza Frodouard, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abeddy, Ssekisambu Erissa, Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenu.

SC Kiyovu XI

Abafana ba Rayon Sports bishimiye kwakira rutahizamu mushya, Joachim Ojera wavuye muri URA yo muri Uganda akaba yakinnye umukino we wa mbere ariko kandi bababajwe no kongera kuvunika kwa Raphael Osaluwe wari umaze amezi abiri adakina akaba yababaye amaze gukina iminota 30 gusa.

Abandi bakinnyi ba Rayon Sports bahawe umwanya mu mukino ni Musa Esenu, Nkurunziza Felicien na Ndekwe Navakure Felix basimbuye Mousa Camara, Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.

Ku ruhande rwa SC Kiyovu, Muhozi Fred na Riyadh Noordien basimbuye bahawe imyanya na Mugenzi Bienvenu ndetse na Iradukunda Bertrand 'Kanyarwanda'.

Kanamugire Roger agenzura umupira

Muri uyu mukino, hatanzwe amakarita atanu y'umuhondo arimo abiri ya SC Kiyovu yahawe Mbonyingabo Regis na Mugiraneza Frodouard ndetse n'atatu ya Rayon Sports yahawe Musa Esenu, Heritier Luvumbu na Mitima Isaac.

Uyu mukino warangiye nta kipe n'imwe yinjije igitego wabaye uwa munani wikurikiranya Rayon Sports idatsinda SC Kiyovu. Muri iyo mikino iheruka, SC Kiyovu yatsinze inshuro 6, banganya inshuro ebyiri.

Rayon Sports yagize amanota 33 ijya ku mwanya wa kane naho Kiyovu Sports igira amanota 32 ku mwanya wa gatanu, mu gihe urutonde ruyobowe na APR FC ikurikiwe na Gasogi United.

Abafana bagera ku kibuga 

Ishimwe Claude 'Cucuri' ni we wayoboye umukino

Abayobozi babanje kwifatanya n'abakinnyi muri gahunda ya Gerayo Amahoro

Mbonyingabo Regis agenzura umupira




Abafana bari benshi


AMAFOTO: NGABO M. Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125755/rayon-sports-yananiwe-gutsinda-sc-kiyovu-mu-mukino-wa-munani-wikurikiranya-amafoto-125755.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)