Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports 0-0,bifasha APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Rayon Sports niyo yari yakiriyemo Kiyovu Sports I Muganga,aho mu mikino 6 ya shampiyona yaherukaga guhuza amakipe yombi Kiyovu Sports yatsinzemo 5 banganya umwe.
Mu mukino warimo imbaraga n'ishyaka ku mpande zombi,amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa ariko Bose bahusha uburyo bukomeye cyane.
Kunganya uyu mukino,bivuze ko APR FC isoje umunsi wa 18 ari iya mbere n'amanota 35, Gasogi United ifite 35, AS Kigali na Rayon Sports zifite 33 mu gihe Kiyovu Sports ifite 32. Amakipe 2 ya nyuma ni Espoir FC ifite 11 na Marines FC ifite 10.
Kuwa 12 Gashyantare 2023,APR FC izakira Rayon Sports I Huye.
Uko imikino yose yagenze:
RAYON SPORTS 0-0 KIYOVU SPORTS
Musanze FC 0-0 Etincelles FC
Marines FC 3-2 Rwamagana FC
ESPOIR FC 1-1 Bugesera FC