Rayon Sports yatsinze Intare FC ikandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yakandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Intare FC 2-1 mu mukino ubanza.

Ni umukino wabaye uyu munsi ku wa Kabiri aho Intare FC yakiririye Rayon Sports kuri Stade Ikirenga i Shyorongi.

Rayon Sports yari yabanjemo ikipe umuntu yakwita iya 2, ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 45 kuri penaliti yatewe na Paul Were.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshuti Aime Cedric mu miniota ya mbere y'igice cya kabiri ku munota wa 50.

Rayon Sports yagiye ikora impinduka izanamo abakinnyi nka Luvumbu waje kuyibonera igitego cy'intsinzi ku munota 80, ni kuri kufura yari hafi y'urubuga rw'amahina.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Esperance yatsinze Rwamagana City 1-0. Indi mikino izakomeza ku munsi w'ejo.

Gahunda y'imikino ibanza ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023

Intare FC 1-2 Rayon Sports
Esperance FC 1-0 Rwamagana City

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023

Ivoire Olympique vs APR FC

Bugesera FC vs Musanze FC
La Jeunesse vs Kiyovu Sports

Sunrise FC vs Police FC
Rutsiro FC vs Mukura VS
Marines FC vs Etincelles FC

Intare FC zagerageje kwihagararaho
Paul Were watsindiye Rayon igitego cya mbere
Iradukunda Pascal, umwana ukiri muto uyu munsi yari yagiriwe icyizere
Bishimira igitego cya Paul Were
Hategekimana Bonheur ni we umutoza yari yahisemo kubanza mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-intare-fc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)