RDC:Imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC…Tshisekedi yazibwiye ati 'nimusubize ibyo abaturage basaba' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru mu duce tumwe tw'umujyi wa Goma urubyiruko rwongeye kwigabiza imihanda rusaba ingabo z'ibihugu by'akarere (EACRF) kurwanya umutwe wa M23 cyangwa se zikava muri DR Congo.

Iyi myigaragambyo yatangiye kuwa gatanu, iba kuwa gatandatu, ikomeza n'uyu munsi, nk'uko bamwe mu batuye Goma babwiye BBC.

Bamwe mu bagize sosiyete sivile i Goma basabye abaturage guhagarika ibikorwa byose bakitabira imyigaragambyo ikomeye kurushaho guhera kuri uyu wa mbere, abandi ariko barashishikariza kutazayitabira.

Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo i Goma yabwiye BBC ati: 'Uyu munsi nabwo urubyiruko rwafunze imihanda hano. Ariko ntibyari bikaze nk'ejo [kuwa gatandatu]. Aba banyakenya (nibo biganje mu ngabo za EAC) nibakore icyabazanye cyangwa batahe.'

Iyi myigaragambyo irimo kuba mu gihe umwe mu myanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu yabereye i Bujumbura kuwa gatandatu yasabye ibihugu byose bizatanga ingabo muri uriya mutwe 'guhita bizohereza', na DR Congo 'guhita ifasha Uganda na Sudani y'Epfo' koherezayo izabo.

Izi ngabo zifite inshingano zirimo 'kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro' mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abaturage baragaragaza uburakari kuko izo ngabo zitarimo kurwana na M23 iboneka nk'umutwe ukomeye muri iki gihe kuko umaze gufata ibice bitandukanye by'iyi ntara.

Muri iyo ntara gusa inzobere za ONU zihabara imitwe y'inyeshyamba irenga 50, irimo n'uwa FDLR urwanya leta y'u Rwanda na ADF ivuga ko irwanya leta ya Kampala.

Mu gihe inama y'i Bujumbura yari ishoje imirimo yayo kuwa gatandatu, Perezida Felix Tshisekedi yumvikanye aganira n'umugaba mukuru w'uriya mutwe w'ingabo z'akarere, General Jeff Nyagah, asa n'umubwira ko ababajwe n'iyo myigaragambyo ibamagana.

Tshisekedi yumvikana agira ati: 'Mwaje kudufasha ntabwo mwaje kugira ngo mugire ibibazo. Icyo rero mucyiteho cyane, nimusubize ibyo abaturage basaba, muganire nabo.'

Buhoro buhoro, inyeshyamba za M23 zirasatira umujyi wa Goma ziturutse mu burengerazuba aho mu mirwano yo mu cyumweru gishize zigaruriye ibice bitandukanye muri Twitwari ya Masisi. Zivuga ko zidafite umugambi wo 'kwigarurira uturere' ahubwo zikurikirana ingabo ziba zabateye zigamije 'gucecekesha imbunda aho ziri'.

Mu gihe iyi weekend yaranzwe n'agahenge nyuma y'imirwano yari imaze iminsi itanu, M23 ntabwo iri kure ya cnetre ya Sake iri muri 25Km mu burengerazuba bwa Goma, nk'uko amakuru atandukanye abyemeza.

Ingabo za EACRF zoherejwe muri aka gace mu gihe hasanzwe izindi zibarirwa mu bihumbi za ONU mu butumwa bwiswe MONUSCO, nazo bafite mu nshingano gufasha ingabo za leta kurinda abaturage no kurwanya imitwe y'inyeshyamba ihari, inshingano itaragerwaho mu myaka irenga 20 zihamaze.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-imyigaragambyo-yamagana-ingabo-za-eac-tshisekedi-yazibwiye-ati-nimusubize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)