Mu mirenge 17 igize aka karere, hari ine itagira ishuri ry'imyuga na rimwe. Abayituye cyane cyane urubyiruko barasaba kwegerezwa aya mashuri kuko hari abatabasha gukomeza amashuri yisumbuye bakabura andi mahitamo.
Bamwe bayoboka imirimo yo gucukura amabuye y'agaciro mu nzira zitemewe ndetse bamwe bakahaburira ubuzima bagwiriwe n'ibirombe abandi bakajya kwahira icyayi, kwishora mu biyobyabwenge n'ibindi bizitira iterambere ryabo.
Abatuye mu murenge wa Base bavuga ko hari benshi barangije kwiga amashuri asanzwe ariko bakaba babayeho mu buzima bw'ubushomeri, bagahamya ko iyo baba bafite aho biga imyuga imibereho yabo iba yarahindutse.
Uwitwa Nkurikiyumukiza Emmanuel wo mu mudugudu wa Bukangana, Akagari ka Cyohoha, Umurenge wa Base, yiga mu ishuri rya GS Kiruri, avuga ko bakeneye kwiga imyuga ariko bafite ikibazo cyo kutagira amashuri abegereye.
Ati 'Twe nk' urubyiruko dukeneye kwiga imyuga cyane kuko hari benshi tubona imyuga yateje imbereâ¦turashima RTB (Rwanda TVET Board) badushishikariza kwiga imyuga, ariko banadufashe kutwegereza amashuri yo kwigamo'.
Imanizabayo Florence avuga ko abakobwa bahura n'ingaruka nyinshi zo kutagira amashuri y'imyuga, aho biga asanzwe bakabura akazi bigatuma hari ababashora mu bishuko byangiza ejo hazaza habo.
Ati 'Aho kurangiza sinigurire icyo nshaka ugasanga hari abashobora kunshukisha udufaranga bakanshora mu ngeso mbi, nakwiga ibimfasha kwihangira imirimo nkikorera kandi ni bimwe mu bizana iterambere'.
Uru rubyiruko rwagaragaje izi mbogamizi mu bukangurambaga bugamije kubigisha uburyo rwakwitabira amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, bwateguwe n'ikigo gishinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro RTB (Rwanda TVET Board) n'abafatanyabikorwa b'amashuri y'imyuga bagamije gushishikariza abantu kwiga imyuga.
Umukozi w' ikigo gishinzwe imyuga n'ubumenyingiro RTB, Habumugisha Fulgence, avuga ko bashishikariza abantu kwiga imyuga kuko bifasha kugera ku iterambere rirambye no kubasobanurira ko uwize imyuga ashobora no kwihangira imirimo akarushaho kwiteza imbere.
Ati 'Mbere hari abacyekaga ko kwiga imyuga ari ubuzima gakondo budafite uko bwateza imbere uwabikoze, ni yo mpamvu tumenyekanisha ibyiza byo kwiga imyuga n'ubumenyingiro, kuko bigaragara ko biteze imbere uwabikurikiye ndetse bikazamura iterambere ry'igihugu'.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Rulindo Nuwayo Jean Dennis, avuga ko muri aka karere bashishikajwe no kongera amashuri y'imyuga kuko mu mirenge 17 harimo idafite n'ishuri rimwe washakiramwo abiga imyuga n'ubumenyingiro.
Ati 'Kuba hagikorwa urugendo rurerure ku bana bajya kwiga imyuga turabizi ni ikibazo turi gukurikirana bitewe n'ubushoboziâ¦dukomeje gushishikariza abantu kwiga imyuga ibateza imbere'.
Mu karere ka Rulindo habarizwamo amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 21, arimo 10 ya Leta na 11 yigenga asaba kuba ufite ubushobozi bw'amafaranga kugira ngo uyigemo.