Rwanda Foam yongereye igihe cya 'poromosiyo' yahujwe n'isabukuru y'imyaka 40 (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare ryegukanywe n'Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani. Uyu mukinnyi w'imyaka 23 yakoresheje amasaha 28, iminota 50 n'isegonda rimwe ku ntera y'ibilometero 1129.9 bigize ibice byo mu turere 22 twifashishijwe mu isiganwa.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yavuze ko isiganwa ry'uyu mwaka ryari rifite umwihariko ugereranyije n'ayo mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati 'Ishusho dusigaranye ni uko isiganwa ryagenze neza. Nyuma y'imyaka ibiri ryarabaga muri COVID-19 ariko ubona ko ryagarutse nk'uko ryari rimeze. Ubu rifite akarusho kuko abafana bari bafite inyota yo kujya kureba amagare.'

Rwanda Foam yifashishije Tour du Rwanda 2023 by'umwihariko ishaka gukomeza kugera ku baturarwanda aho bari hose mu gihugu.

Karekezi yavuze ko izi ngendo zari no mu rwego rwo kwifatanya n'abakiliya kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 Rwanda Foam imaze.

Yakomeje ati "Abakiliya batwakiriye neza, twagiye tubashimira imyaka 40 tumaranye. Twabahaye na poromosiyo zitandukanye. Twari kumwe na Marina na Yvan Muziki badufashije kubashimira. Aho twanyuze hose turabashimiye.'

Muri Tour du Rwanda 2023, Rwanda Foam yatanze poromosiyo yiswe 'Gura matela uhabwe umusego w'ubuntu'.

Iyi poromosiyo yatanzwe aho Tour du Rwanda yanyuze hose ariko no mu bindi bice by'igihugu abakiliya barazirikanwe.

Mu gufasha abaturarwanda gukomeza kwizihizanya na Rwanda Foam isabukuru y'imyaka imaze ibafasha kuryama neza, yongereye igihe cyagenewe poromosiyo.

Karekezi yakomeje ati "Iyi gahunda izakomeza kugeza tariki 30 Werurwe 2023. Bigamije gufasha abatarabonye amahirwe yo kugerwaho n'igare ko na bo babona poromosiyo yabagenewe.''

Rwanda Foam yitabiriye Tour du Rwanda yabaye mu 1989, ariko kuva yaba mpuzamahanga yagiyemo 2016. Uru ruganda rumaze imyaka irindwi ruherekeza iri siganwa rizenguruka igihugu mu kumenyekanisha ibikorwa byarwo.

Serivisi za Rwanda Foam ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose. Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy'umuhondo cyayo ndetse nta zindi matelas acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri www.rwandafoam.com. Iyo uyiguriye ku rubuga, uyigezwaho iwawe ndetse ugahabwa n'inyongera igenerwa abaguriye ku maduka.

Rwanda Foam imaze kuba ubukombe mu gukora no gucuruza matelas z'umwimerere. Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yujuje umwaka ibaye ikigo cya mbere mu bucuruzi bwa matelas 'Mattress of the year'' yakuye muri Consumers Choice Awards (CCA) itegurwa n'Ikigo Kalisimbi Events. Ibi bihembo bihabwa ibigo bitanga serivisi nziza mu kwakira ababigana.

Rwanda Foam yari mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda
Marina yari kumwe na Yvan Muziki mu kwamamaza ibicuruzwa bya Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2023
Marina yaherekeje Rwanda Foam ndetse anaboneraho umwanya wo kwishimana n'abakunzi be
Rwanda Foam yazengurutse mu bice bitandukanye by'igihugu iherekeje Tour du Rwanda 2023
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yavuze ko uru ruganda rwongereye igihe cya poromosiyo mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 rumaze
Rwanda Foam yitabiriye Tour du Rwanda yabaye mu 1989 ariko kuva yaba mpuzamahanga yagiyemo 2016
Rwanda Foam imaze imyaka 40 ifasha abaturarwanda kuryama neza
Rwanda Foam yongereye igihe cya 'poromosiyo' yahujwe n'isabukuru yayo y'imyaka 40
Poromosiyo izakomeza isozwe mu mpera za Werurwe uyu mwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yongereye-igihe-cya-poromosiyo-yahujwe-n-isabukuru-y-imyaka-40

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)