Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Nelly Umukundwa yatangiye agira ati: 'Iyo ukibitangira uba wumva byoroshye icyangombwa ari uko ufite ingano icyenewe nyamara haba hari ibindi bintu byinshi biba bikenewe, birimo n'abagufasha kumenya uko bikorwa.'
Uyu mukobwa w'imyaka 20 wasoreje amashuri ye muri Saint Aloys Rwamagana mu birebana n'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'isi yavuze ko aho yize hose yitwaraga nk'umunyamideli n'ubwo atari yakabyinjiyemo.
Nelly kandi yagiriye inama abakiri bato kuri we bifuza kubyinjiramo agira ati: 'Mu bintu byose ukora ikintu cya mbere uba ugomba kugira ni ikinyabupfura.'
Avuga ko kandi ibyo bikenewe cyane mu ruganda rw'imyidagaduro kurushaho n'ubwo abantu benshi bishyiramo ko abayirimo bahinduka ukundi, nyamara binyuranye n'ukuri yiboneye.
Kubirebana n'amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023 ahatanyemo, yatangaje ko yiteguye, ko aramutse ayegukanye byatuma inzozi yahoze arota ziba impamo.
 Abisobanura agira ati: 'Ikintu cya mbere niteze ni uko yanzamurira urwego ndiho.'
Mu gihe kandi yaba atayegukanye yavuze ko adashobora gucika intege nk'uko bijya bigenda kuri benshi batabashije gukomeza mu marushanwa atandukanye, ahubwo byamubera umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza.
Yavuze kandi ko umuntu wese umuzi aziko agira isuku mu rwego rwo hejuru, ariko na none ikindi yifuza ko abantu bamumenyaho ni uko uko agaragara mu kazi ko kwerekana imideli bitandukanye n'uwo ariwe wa nyawe.
Watora Nelly unyuze hano
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA NELLY UMUKUNDWA
AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
Â