Umwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step ni we wegukanye Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda yakinwe ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023. Yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone isorezwa i Gisagara nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n'amasegonda 30 ku ntera y'ibilometero 132,9.
Aho abasiganwa banyuze hose mu baherekeje Tour du Rwanda 2023, ku isonga hari Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque, imaze igihe ishyigikira iri rushanwa riri ku ruhembe rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda.
Usibye kuba umuterankunga w'imena, Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi kuri buri étape ya Tour du Rwanda. Ku gace ka kabiri umwenda itanga wambawe na Marc Oliver Pritzen ukinira EF Education-Nippo.
Aho isiganwa ryasorejwe nubwo nta shami iyi banki ihafite ariko abahatuye bafashijwe gufungura konti zitandukanye zabafasha kwiteza imbere binyuze mu gukorana na banki.
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko mu gihe Isi igezemo serivisi nyinshi z'imari zitangwa n'iyi banki ziboneka mu ikoranabuhanga ku buryo byorohera ushaka kuyiha.
Yagize ati 'Turashimira Abanyagisagara kuko ni ubwa mbere tugeze hano muri Tour du Rwanda kandi byabaye byiza. Nta shami tuhafite ariko tuhagira intumwa zacu zidufasha gufungurira abakiliya amakonti, bakabitsa, bakohereza amafaranga kandi ku giciro gito."
"Twaje hano rero kugira ngo tubakangurire ko Cogebanque ihari, ihemba umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi. Turagira ngo na bo baze tuzamukane, buri wese agere ku nzozi ze mu by'imari."
Cogebanque yahisemo gukomeza gushyigikira Tour du Rwanda kugira ngo inajyane n'icyerekezo cyayo cyo guteza imbere serivisi z'imari no gufasha abayigana koroherwa no kuzigeraho.
Muri Tour du Rwanda, Cogebanque yakomeje Ubukangurambaga yise 'Tugendane'. Bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.
Ubu bukangurambaga bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.
Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.
Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.
Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho n'amafaranga.
Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.
Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Inkuru wasoma: Ethan Vernon yegukanye 'Etape II' ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)