TdRwanda23: Minisitiri Munyangaju yashyikirij... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, nibwo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu isiganwa rikomeye rya Tour du Rwanda, aho bazahangana n'amakipe 18 avuye ku migabane itandukanye.

Minisitiri Mimosa yagiranye ibiganiro n'abakinnyi ndetse n'abatoza b'ikipe y'igihugu, abanza gushima ko bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika iherutse kubera muri Ghana, aho bakuye imidari 8 irimo 2 ya Zahabu.Hari hateraniye abakinnyi 5 bazaserukira ikipe y'igihugu muri Tour du Rwanda, Abandi 3 bazaba bari mu ikipe ya May Stars ibarirwa mu Rwanda, Abatoza b'amakipe yombi ndetse n'abayobozi b'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'FERWACY'.

Abagiye guserukira igihugu muri Tour du Rwanda bahawe ibendera, basabwa ubufatanye no kwitanga kugira ngo bazabashe gucyura intsinzi muri iri rushanwa rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.

Ikipe y' u Rwanda itozwa na Sempoma Felix igizwe na Niyonkuru Samuel, Mugisha Moise, Manizabayo Eric, Nsengimana Bosco na Masengesho Vianquer, mu gihe May Stars yo ifite abanyarwanda batatu; Bigirimana Jean Nepo, Hakizimana Felicien na Nsengiyumva Shemu.

Minisitiri Munyangaju yashimiye ikipe y'u Rwanda uko yitwaye

Minisitiri Munyangaju na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126196/tdrwanda23-minisitiri-wa-siporo-yashyikirije-ibendera-team-rwanda-mbere-yo-guseruka-126196.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 31, March 2025