Ni ubwa kane Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda, yakinwaga ku nshuro ya 15 kuva iri siganwa ribaye mpuzamahanga.
Nyuma yo kugera mu bice bitandukanye by'igihugu, Techno Market, yanyuzwe n'urukundo yeretswe n'abakoresha serivisi zayo, inakira ubusabe bwabo ku cyo yarushaho kunoza.
Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bagiye gusuzuma ubusabe bw'abakiliya bagaragaje ko ibiciro biri hejuru.
Yagize ati 'Muri iyi Tour du Rwanda, abakiliya bacu batubwiye ko serivisi n'ibyo tubaha ari byiza, ariko bagaragaza ko igiciro kiri hejuru ugereranyije n'ahandi. Nabahaye icyizere cy'uko ibiciro tugiye gutangira kubigabanya gahoro gahoro kandi ariko twongera umwimerere w'ibyo tubaha.'
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko agaciro k'igicuruzwa na serivisi ahanini kajyana n'umwimemerere wabyo.
Ati 'Nk'ubu hari ibyo twakoreye Tour du Rwanda na Cogebanque ariko babikoresheje imyaka itatu. Rero abantu ntibakirukire ibihendutse kuko ushobora kugikoresha umunsi umwe.'
Techno Market ni yo yarimbishaga abitabiriye Tour du Rwanda 2023 binyuze mu gukorera ibigo bitandukanye ibirimo ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza, imitaka n'ibindi.
Mu bushobozi n'uburambe bwa Techno Market ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n'imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo birenga 140 mu munota umwe n'indi yitwa 'offset' ishobora gukora brochures ibihumbi bitanu mu isaha imwe gusa, hamwe n'abakozi b'abanyamwuga.
Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n'inyubako yo kwa Ndamage. Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z'ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing).
Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n'ibikoresho byifashishwa mu nama nk'ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n'ibindi.