#TduRda: Umusuwisi yegukanye agace ka 6, abanyarwanda 2 basezera isiganwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusuwisi, Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023 Rubavu - Gicumbi aho abakinnyi babiri b'Abanyarwanda (Mugisha Moisa na Manizabayo Eric Karadiyo) basezeye mu isiganwa, Umubiligi William Lecerf Junior akomeza kwambara umwambaro w'umuhondo.

Ntabwo Team Rwanda yahiriwe uyu munsi, nyuma y'uko Manizabayo Eric Karadiyo yavuye mu isiganwa ku munsi w'ejo kubera impanuka yakoze mu minsi ibiri ishize, Mugisha Moise na we yaje kuva mu isiganwa ritarangiye.

Uko isiganwa ryagenze

Intera y'ibilometero 157, Rubavu â€" Gicumbi ni byo abasiganwa muri Tour du Rwanda 2023 bakoze. Ni isiganwa ririmo kuba ku nshuro ya 5 kuva ryajya ku rwego rwa 2.1 akaba ku nshuro ya 15 ribaye mpuzamahanga.

Kari agace ka 6 aho hari hasigayemo abakinnyi 70 muri 93 baritangiye. Aka gace ahanini kari kagizwe no kuzamuka aho harimo imisozi 5 yatanze amanota. Umusozi wa mbere wa Kiraga amanota yegukanywe na Pritzen wari ku kilometero cya 10 mu gihe indi irimo uwa Sashwara ku kilometero cya 38,4 na wo wegukaywe na Pritzen n'uwa Kivuruga wari ku kilometero cya 93 na wo yawegukanye. Uwa Tetero (bamaramo hafi isaha yose) wegukanywe na Matteo Badilatti ku kilometero cya 129,3 ndetse n'uwa Gicumbi ku kilometero cya 157 ari naho basoreza.

Amanota ya sprint yatanzwe inshuro ebyiri gusa: Ku kilometero cya 70,1 i Musanze aho yegukanywe na Arefayne no ku kilometero cya 114,2 kuri Sitasiyo SP ya Base yegukanywe na Grellier.

Isiganwa ryatangiye ubona igikundi gifite umuvuduko ariko bamwe bagiye bagisohokamo barigendera.

Ku kilometero cya 23, itsinda ry'abakinnyi 8 bari bayoboye isiganwa rigizwe na Mugisha, Berasategi, Fouche, Grellier, Badilatti, Pritzen, Arefayne na Tarozzi. Igikundi cyari cyasizwe umunota n'amasegonda 35, bagiye kugera ku biro by'Akarere ka Nyabihu hamaze kujyamo umunota n'amasegonda 55.

Ubwo bari bageze mu Byangabo, hari ku kilometero cya 53, itsinda ry'abakinnyi bayoboye isiganwa bari bamaze gushyiramo iminota 2 n'amasegonda 45.

Ku kilometero cy'106 urenze i Karambo, Tarozzi yafashe itsinda ry'abakinnyi bari bayoboye isiganwa bari bamusize ahamanuka bari 6. Igikundi cyaje gushyikira Mugisha wari wasizwe n'abayoboye isiganwa. Igikundi cyabasigaga iminota irenga 3.

Mugisha Moise wa Team Rwanda wari wagerageje kwataka akaza gufatwa n'igikundi, yaje kuva mu isiganwa aba umukinnyi wa 2 w'umunyarwanda usezeye isiganwa kuko na Manizabayo Eric [Karadiyo] na we wa Team Rwanda na we wavuye mu isiganwa ejo, ni nyuma y'impanuka yakoze ku gace ka kabiri. Team Rwanda yasigaranyemo abakinnyi 3 gusa.

Umufaransa Vercher Matteo wari uwa 3 ku rutonde rusange na we yaje kuva mu isiganwa kubera impanuka yakoze. Isiganwa ryari risigayemo abakinnyi 68.

Ku kilometero cy'124, Umusuwisi Matteo Badilatti yari yasize bagenzi be ari we uyoboye isiganwa.

Mu bilometero 4 bya nyuma Nsengimana Jean Bosco yagerageje kwataka ariko igikundi kiramugarura.

Aka gace byaje kurangira kegukanywe n'Umusuwisi, Matteo Badilatti wakoresheje amasaha 4 n'iminota 11 n'amasegonda 5, yarushije amasegonda 10 Umutaliyani bakinana muri Q36.5 Pro Cycling Team, Main Kent yarushijwe amasegonda 12, umunya-Eritrea Henok Mulueberhan yarushinwe amasegonda 14 kimwe na Muhaza Eric wabaye uwa 10 na Lecerf William ufite umwambaro w'umuhondo wabaye uwa 7.

Ku rutonde rusange William Lecerf Junior ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w'umuhondo awambuye.

Lecerf William amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n'amasegonda 9, Budiak Anatoli, umunya-Ukraine ni we wa 2 arushwa amasegonda 2, Umutalitani Calzoni Walter ni uwa 3 ararushwa amasegonda 7 kimwe n'umunya-Espagne De La Parte Victor ni uwa 4, Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa 5 n'Umunyarwanda ukinira Bike Aid, Muhoza Eric wa 6 bararushwa amasegonda 11.

Matteo Badilatti yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tdurda-umusuwisi-yegukanye-agace-ka-6-abanyarwanda-2-basezera-isiganwa-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)