Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ntabwo baragera ku ntego bihaye, ndetse no kubabona mu b'imbere biragoye. Mbere y'uko isiganwa agace ka gatanu ritangira, InyaRwanda yagiranye ikiganiro n'umutoza w'ikipe y'igihugu Sempoma Felix, aduha amakuru ari mu ikipe ndetse n'icyo abanyarwanda bakitega.Â
Sempoma yatangiye atubwira uko abakinnyi bamerewe ndetse n'abarwaye. Yagize ati "Abakinnyi bacu bariteguye, n'ubwo harimo imvune, ariko twizeye kwitwara neza. Manizabayo Eric yavunitse akaboko, ariko afite ibyibanze tubona ko ashobora kugerageza wenda tukagera mu duce twa nyuma yarakize.Â
Mugisha Moise niwe watwaye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2022
Abajijwe ku mpamvu Mugiha Moise atari kugaragara mu b'imbere, Sempoma yavuze ko igihe kigihari byose bishoboka. "Tujya gutangira Tour du Rwanda twari difite intego 2 iya mbere, yari ukwegukana Tour du Rwanda bwa mbere kuva yaza kuri 2.1, ibi byakanga tugashaka uduce twajya twegukana.
Mugisha Moise umunsi wa mbere yakinnye neza, tugeze i Gisagara ntibyagenda neza atakaza amasegonda, umunsi wa gatatu abyuka atameze neza, asa nk'uwarwaye giripe, kandi ntibyari gukunda atameze neza. Ubu twavuga ko arimo kugaruka neza, abantu bashatse bamwitega uyu munsi cyangwa kuri uyu wa gatanu."Â
Mugisha Moise kuri ubu ari ku mwanya wa 47 ku rutonde rusange, aho arushwa n'umukinnyi wa mbere iminota 15 n'amasegonda 19.