Kuva mu 2009 Tour du Rwanda yaba Mpuzamahanga. Uyu mwaka ni umwe mu myaka igaragaje irushanwa rikomeye. Ndetse, abenshi bari kurya indimi igihe babajijwe ushobora kwegukana iri siganwa.
Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo abasiganwa bakinnye agace ka Gatanu, kavuye i Rusizi kerekeza mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Kari agace ka kabiri muri Tour du Rwanda gafite intera ndende ingana na Kirometero 195.5, irushwa ibirometero hafi bitanu n'inzira ya Kigali Gisagara abakinnyi banyuzemo ku wa mbere.
Isiganwa riracyari ribisi abafuze imyenda muyirekere ku mugozi:
Tour du Rwanda y'uyu mwaka abakinnyi bazazenguruka ibirometero bingana na 1129.9, mu minsi umunani.
Kuri ubu, abakinnyi bamaze gukina ibirometero bingana na 781 .8, bivuze ko 1/2 bamaze kukigenda.Â
Ni ibirometero byinshi ariko bitaratanga inzira isobanutse ndetse biri mu bituma iri siganwa riryoha rikanarushaho gukomera.
Umwenda w'umuhondo, ni ukuwigera ubundi ukawutanga:
Kuva ku cyumweru ubwo Tour du Rwanda 2023 yatangiraga. Callum Ormiston yabaye umukinnyi wa kane wambaye umwenda w'umuhondo, bivuze ko nyuma ya Ethan Vernon wegukanye agace ka mbere.
Ethan Vernon ntabwo uyu mwenda yawuraranye kuko ubwo bajyaga Gisagara,Henok Mulueberhane yaje ku wumwaka, ndetse uyu musore akora agashya ko kongera kurarana uyu mwenda ubwo yari abaye uwa mbere bajya Musanze.
Bava Musanze bajya Karongi, Thomas Bonnet yaje gufata umwenda w'umuhondo, gusa kuri uyu wa kane, yaje kuwamburwa na Callum Ormiston ukomoka muri Afurika Y'Epfo.
Ubwo Ethan Vernon yegukanaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda, yari abaye u Mwongereza wa mbere wambaye umwenda w'umuhondo muri Tour du Rwanda
Mu gihe ibintu byakomeza uku, nibura Tour du Rwanda yajya kurangira abakinnyi bagera kuri batandatu bamaze kwambara uyu mwenda.
Mu ntera ya Kirometero 781 na metero 800 abakinnyi bamaze kwiruka, Lecerf William Junior aza ku mwanya wa mbere, amaze gukoresha amasaha 19 iminota 40 n'amanota 50.Â
Arusha Budiak Anatolii uza ku mwanya wa kabiri amasegonda 2', akarusha De Laparte Victor amasegonda 7'.
Henok Mulueberhane niwe wambaye umwenda w'umuhondo inshuro zirenze imwe muri uyu mwaka wa Tour du Rwanda
Chris Froome waje yitezwe na benshi akomeje kugaragaza intege nke gusa abantu bamufitiye ubwoba
Tour du Rwanda haracyari kare ko kumenya uzegukana iri siganwa
Muhoza Eric niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 7 arushwa amasegonda 7' n'umukinnyi wa mbere.
Chris Froome wamaze isaha yose ari imbere mu gace ko kuri uyu wa kane, ubu ari ki mwanya wa 21 arushwa iminota 4' n'amasegonda 49'
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126379/tour-du-rwanda-2023-uwafuze-imyenda-akomeze-ayanike-126379.html