Tshisekedi yahindutse iciro ry'imigani nyuma yo kurega u Rwanda kuri Perezida Comores - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 9 Gashyantare 2023 nibwo Perezida Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we w'Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani mu Murwa Mukuru i Moroni.

Ibiganiro by'aba bakuru b'ibihugu byombi byibanze ku bibazo by'umutekano muke hirya no hino muri Afurika by'umwihariko mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

Ni uruzinduko rwabaye nyuma y'izindi nyinshi Perezida Antoine Tshisekedi amaze iminsi agirira hirya no hino ku Isi. Nk'uko asanzwe abigenza, benshi bari bategereje kumva icyo ari buvuge k'u Rwanda ashinja gushyigikira umutwe wa M23.

No kuri iyi nshuro, Tshisekedi ntiyihishiriye kuko yongeye kumvikana mu mvugo yibasira u Rwanda ndetse asa n'ururegera mugenzi we wa Comores, Azali Assoumani.

Mu mvugo yuje agahinda, Perezida Tshisekedi yavuze ko kwakirwa na Azali Assoumani yabikoresheje nk'amahirwe yo kumwereka ubushotoranyi igihugu cye gikomeje gukorerwa n'u Rwanda.

Ati 'Nakoresheje aya mahirwe mu kuvuga ku gihugu cyanjye, akarengane n'intambara y'ubunyamaswa dukomeje kugabwaho n'u Rwanda. Sinjya mfusha ubusa amahirwe yo kubivuga. Mfite icyizere ko mukuru wanjye uri hano azamfasha kugarura amahoro.'

Abumvise iyi mvugo ya Perezida Tshisekedi basigaye bibaza ubushobozi abona muri mugenzi we wa Comores ku buryo ashobora kumuregera ikindi gihugu. Mu by'ukuri Tshisekedi abona uyu mugabo nk'uzaba ufite ijambo rikomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.

Perezida Azali Assoumani ahabwa amahirwe yo kuzasimbura Perezida wa Sénégal, Macky Sall ku ntebe yo kuyobora Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.

Biteganyijwe ko uyu mugabo azimukirwa mu Nteko Rusange ya 26 y'uyu muryango izabera Addis Ababa ku wa 18-19 Gashyantare mu 2023.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, Perezida Azali Assoumani ntiyaciye ku ruhande ubu bushobozi Tshisekedi ndetse yerura ko yari yaje kumwizeza ko azamushyigikira.

Ati 'Yaje ( Perezida Félix Tshisekedi) kunyizeza ubufatanye bwe no kunshyigikira. Twaganiriye ku bibazo by'umutekano muke muri Afurika. Ntitwabashije kwihanganira kutavuga ku mirwano iri mu Karere k'Ibiyaga bigari, twabivuzeho ariko tunaganira ku mubano w'ibihugu byombi.'

Benshi barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo bagaragaje ko imyitwarire ya Tshisekedi yo kujya gushakira ibisubizo bya RDC ikantarange idakwiriye.

Ati 'Umuyobozi w'Imitwe yitwaje intwaro itemewe irenga 130 irimo na FDLR yagize uruhare muri Jenoside asaba buri wese uretse we kuzana amahoro mu gihugu cye. Biteye isoni.'

Kutemera iyi myitwarire ya Tshisekedi kandi byagaragaye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.

Uwitwa Jospeh yagize ati 'Ni umwana wiriza.'

Iyi myitwarire y'abayobozi ba Congo yo kwirengagiza inshingano bafite mu kugarura amahoro kandi, iri mu byagarutswe na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 4 Nyakanga 2022.

Perezida Kagame yavuze ko ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gushyigikira Umutwe wa M23 nta shingiro bifite ahubwo iki gihugu gishyigikira FDLR ihungabanya umutekano w'u Rwanda.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye yitwara nk'umwana warezwe bajeyi.

Ati 'Ikindi kibazo ni uko Congo kuva mu myaka yashize kugeza ejobundi bagenda bitwara nk'umwana warezwe bajeyi, bateza ibibazo bikarangira biriza, basakuza bavuga ngo hari umuntu uri kubakorera ibintu bibi kandi bisa nkaho hari igice cy'Isi kigenda kibogamira kuri RDC, ndetse no mu gihe aribo bari mu makosa.'

A crying baby!

â€" Jospeh (@rw_jospeh) February 10, 2023

Truly an embarrassment. At the end of the day we all know he is trying to milk this conflict for as long as he can until the elections. He will sabotage all peace processes until then. It's pathetic that he needs to leverage all this suffering and death just for a job

â€" Ruhumiriza Steve (@Thinkitthroug15) February 10, 2023

A beyond understanding embarrassment

â€" Mfura Patrick (@mfurapatrick1) February 10, 2023

Sematama byaramuyobeye, iyabaye m23 yafataga sake, Goma yahita asaba imishikirano Kandi akareka gukorana nabicanyi babi ba Fdrl

â€" Nzayisenga Claude (@NzayisengaClau7) February 10, 2023

He always crying for nonsense but his hypocrisy is overwhelming us https://t.co/ITdniJIJ8C

â€" Lilx_kwitnation (@kwitnation) February 10, 2023

He's a loss! https://t.co/LJ5uBSLUjp

â€" Steve Kuriigamba (@stevekuriigamba) February 10, 2023

This nomad in chief has never wanted to own his mess

His nonsenses are for gullible! https://t.co/g8Iihw5fdU

â€" Tristan Ngamije (@TristanNgamije) February 10, 2023

So ridiculous indeed!🤦🏽♀️
The Supreme Commander has failed to love his country enough to do something meaningful for his people.
Can't wait to see who will love it more than him to bring peace in his place while he plays the observer role!!!🙇🏾♀️ https://t.co/vubG9BP2uZ

â€" Emma Claudine (@EmmaClaudine) February 10, 2023




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yahindutse-iciro-ry-imigani-nyuma-yo-kurega-u-rwanda-kuri-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)