U Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, bwo kwizihiza Umunsi w'Intwari.

Ni ku nshuro ya 29 Abanyarwanda bizihiza Umunsi w'Intwari. Insanganyamatsiko iragira iti 'Ubutwari bw'Abanyarwanda, agaciro kacu."

Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byabereye hirya no hino mu Gihugu ndetse no muri Diaspora.

Perezida Kagame yavuze ko 'Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by'Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.'

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda ruhanganye n'ibibazo bifite aho bihuriye n'Akarere ruherereyemo, umunsi nk'uyu wo kwizihiza Intwari 'uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w'iterambere ku badukomokaho n'ababakomokaho.' Asoza agira ati 'Umunsi Mwiza w'Intwari!'

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari cyubatse ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo gushyira indabo ku mva witabiriwe kandi na Ambasaderi wa Repubulika ya Congo Brazzaville mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, wari uhagarariye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe kandi n'abarimo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; 

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite, Donathille Mukabalisa; Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier; Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary; Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira n'abandi.

Perezida Kagame yavuze ko umunsi w'intwari wibutsa ubushobozi bw'Abanyarwanda bwo 'guhagarara ku kuri'

Perezida Kagame avuga ko umurage w'ubutwari wasize umusingi w'Abanyarwanda bigenera ejo hazaza hababereye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari





AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125597/u-rwanda-rufite-abaturage-biyemeje-kwigenera-ahazaza-hababereye-perezida-kagame-ku-murage--125597.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)