U Rwanda rwasubije Perezida Tshisekedi warwise umwanzi w'amahoro mu maso ya Papa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwavuze ko ibyo Perezida Tshisekedi akomeje gukora byo kurugira urwutwazo mu bibazo by'igihugu cye biteye isoni ndetse agamije kuyobya abantu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 nibwo Perezida Tshisekedi yakiriye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,Papa Francis,amubwira ko u Rwanda ari umwanzi w'amahoro mu gihugu cye ndetse arirwo rwihise inyuma y'umutekano muke waranzwe muri RDC.

Ati "RD Congo mu myaka irenga mirongo itatu yaranzwe n'ihohoterwa ndetse no guhungabana kw'amahoro n'umutekano, bigizwemo uruhare n'imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by'amahanga bishaka kwiba umutungo w'igihugu, kandi ibyo bigaterwa inkunga n'uRwanda, ibyo bikaba ari bimwe dukomeje guhangana nabyo.'

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Reuters ati 'Ni ibintu bisanzwe kandi biteye isoni Perezida Tshisekedi yiyemeje byo kugira u Rwanda urwitwazo ku mpamvu z'amatora, zo kuyobya abantu kugira ngo ntibite ku musaruro mubi wa Guverinoma ye, no kunanirwa kugeza ku baturage ibyo yabemereye.'

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizakemuka mu gihe iki gihugu ubwacyo kibishyizemo ubushake.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yagize ati ' Mu gihe cyose amahanga na guverinoma zagiye zisimburana muri Congo bagumye muri iyi ntero, ntabwo igisubizo kirambye cy'ibibazo by'Uburasirazuba bwa Congo kizigera kiboneka.

Ni ibintu bigaragara mu maso yanjye ko inshingano za mbere kuri iki kibazo, ziri mu biganza by'abayobozi ba Congo, ku rundi ruhande, no ku bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi byagize n'ubundi uruhare mu ntangiriro z'ibibazo.'

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko igisubizo cy'ibibazo bya RDC cyoroshye kuko kiri mu maboko y'abategetsi b'iki gihugu.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwasubije-perezida-tshisekedi-warwise-umwanzi-w-amahoro-mu-maso-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)