U Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry'Ubuhinzi n'Ubworozi i Paris - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri murika ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 25 Gashyantare 2023 i Paris na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron. U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byaryitabiriye.

Rihuza abakora iby'ubuhinzi n'ubworozi baturutse mu mpande zose z'Isi, bakerekana ibyo bakora, bakungurana ubunararibonye na bagenzi babo.

Uyu mwaka abamuritse ni 1012 baturuka mu mpande zose z'Isi. Muri bo, harimo abikorera 25 bo mu Rwanda bashoye imari mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, narwo rwitabiriye iri murika kugira ngo rugaragarize amahanga, amahirwe y'ishoramari muri iyi ngeri aboneka mu Rwanda.

Ikigo cy'Igihgu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), nacyo kirahagarariwe. Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa ifasha abanyarwanda baryitabiriye ku buryo babasha kwerekana ibyo bakora.

Buri mwaka abaryitabira bamara iminsi umunani bahanahana amakuru mu buryo bw'imikorere yabo.

U Rwanda rufite byinshi rwereka amahanga cyane ko rufite ubutaka bwera, kandi n'ikirere cyiza, ku buryo ishoramari ryose ryakorwa mu rwego rw'ubuhinzi ryatanga umusaruro.

Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka wa 2022/23, ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga, agaciro kabyo kazamutseho 64,1% kagera kuri miliyoni 260,2$ kavuye miliyoni 167$ mu gihe nk'icyo mu mwaka wabanje.

Ikawa iri mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi ndetse umwaka ku wundi agaciro kayo karazamuka. Mu 2022/23 mu gihembwe cya kabiri, iyoherejwe mu mahanga yiyongereye ku kigero cya 73% mu gihe icyayi cyiyongereye ku kigero cya 5,9% gusa ibireti byo byagabanutse ku kigero cya 11,4%.

Nko mu cyumweru cyo ku itariki ya 11 kugera kuri 17 Gashyantare, icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari gifite agaciro ka miliyoni 1,9$; mu gihe ikawa yo yari ifite agaciro k'ibihumbi 626$.

Imboga , imbuto n'indabo byo byinjije asaga ibihumbi 578$ muri icyo cyumweru. Abakiliya benshi babyo ni abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa, RDC na Qatar.

Ibinyampeke byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru, byinjirije igihugu miliyoni 1,8$ naho umusaruro w'ibikomoka ku matungo winjiza ibihumbi 204$.

Muri Sosiyete zo mu Rwanda zitabiriye iri murika riri kubera i Paris harimo iyitwa Mahwi Grain Millers Ltd, Zatoms, Brampire Ltd, Aux Délices Honey Ltd, CGB ltd/Raphi coffee, Aubin Produce International, COOPAC Ltd, High and Lum na Geantox.

Iri murika ryatangiye bwa mbere mu 1964, ryitabirwa n'abahinzi n'aborozi bagera ku bihumbi 300. Mu 1975 bariyongereye baba ibihumbi 500. Mu 2019 bari bamaze kugera kuri miliyoni eshatu ushyizemo n'abarikurikiraniye kuri internet.

Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n'abagera kuri 672.568.

Nyuma y'icyorezo cya Covid 19, ryongeye gufungurwa mu 2022 ryitabirwa n'abantu barenga ibihumbi 502.

Aha ni ho Sénégal iri kumurikira ibikorwa byayo
U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byitabiriye iri murika ry'ubuhinzi
RDB yitabiriye iri murika, isobanurira abanyamahanga amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda mu ngeri y'ubuhinzi n'ubworozi
Muri iri murika herekanwa imashini zigezweho zishobora kwifashishwa mu buhinzi
Abakora mu rwego rw'ubuhinzi baba bitwaje umusaruro w'ibikorwa byabo kugira ngo babisangize abandi
Ni imurika ryitabirwa n'abantu baturutse mu mpande zose z'Isi
Herekanirwamo uburyo bugezweho bwo korora amatungo atandukanye
Abatanga ibisubizo by'ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu buhinzi nabo ntibaba bahejwe
Yves Karatwa asobanurira umwe mu bari bitabiriye amahirwe aboneka mu rwego rw'ubuhinzi mu Rwanda
U Rwanda rufite isoko rinini mu mahanga rya Avoka
Abanyarwanda biteguye kwereka amahanga intambwe igihugu kimaze gutera mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-imurika-mpuzamahanga-ry-ubuhinzi-n-ubworozi-i-paris

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)