Umukinnyi w'umunyarwanda ukina umukino w'amagare, Mugisha Moise yavuze ko nta kindi cyatumye ava mu isiganwa rya Tour du Rwanda ritarangiye uretse kuba umubiri we wari unaniwe.
Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu ubwo hakinwaga agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023, Rubavu - Gicumbi, benshi batunguwe no kumva ko umwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu (Team Rwanda) wahabwaga amahirwe yo kwitwara neza yahise ava mu isiganwa.
Uyu mukinnyi wari wajyanye n'abandi bacitse igikundi, ubwo bari bageze ku kilometero cy'110 yavuye mu isiganwa aho yavuze ko byatewe n'uko umubiri wananiwe.
Ati "Umubiri wanjye warushye cyane kandi guhatiriza umubiri si byiza, twakoze ibilometero birebire bivunanye, kabone ko njye navuye mu isiganwa nari nasize igikundi (break away) ariko umubiri wanjye wacitse imbaraga biranga mpita mvugira muri radio ko umubiri wanjye byanze ntabashije gukomeza isiganwa."
Yavuze ko umubiri ari ubusa yari yakoresheje imbaraga nyinshi rero yanze kugwa hejuru y'igare.
Ati "Mu by'ukuri ntabwo ari ukuvuga ngo nakoresheje imbaraga nyinshi, umubiri ni ubusa iyo uwukoresheje ibyo utagusabye, mu by'ukuri nari break-away nanabafasha 100% ariko umubiri wagiye umanuka mpita byihorera ngo ntaza kugwa hejuru y'igare, guhatiriza ku igare ni bibi nshobora no gukata ikorosi simbimenye ugasanga ndaguye kandi nta n'umwambaro w'umuhondo ndimo guharanira. "
Yavuze ko isiganwa ryatumbagiye cyane kuva ryajya ku rwego rwa 2.1 bigora abanyarwanda kwitwara neza, ngo ntawutanga icyo adafite ibyo batanze ni ni byo baba bafite.
Ati "Mu by'ukuri natwe ntimukaturenganye tubaha ibyo dufite, ntacyo dufite icyo dufite ni cyo tubaha nk'abanyarwanda ... Iyo ugiye kuva mu isiganwa utekereza byinshi ariko iyi mibiri dukoresha si moteri, nta nubwo nabitekerejeho cyane ibyo wansabye ni byo nakoze"
Uku kutitwara neza kw'abakinnyi b'abanyarwanda muri Tour du Rwanda cyane iy'uyu mwaka, bamwe bavuga ko imyitozo bahabwa n'umutoza ntacyo yatuma batwara muri Tour du Rwanda hakiyongeraho n'amagare bakoresha atari ku rwego rwiza nubwo Mugisha Moise yavuze ko nta kibazo kirimo.