Umubiri wa Christian Atsu wageze muri Ghana nyuma yo guhitanwa n'umutingito #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiri wa rutahizamu Christian Atsu,uheruka guhitanwa n'umutingito wibasiye Turkiya mu byumweru bibiri bishize wamaze kugezwa iwabo muri Ghana.

Indege yari iwuzanye yageze i Accra mu ijoro ryo ku cyumweru,hanyuma uhita utwarwa n'ingabo za Ghana.

Atsu yabonetse yapfuye kuwa Gatandatu ari munzi y'aho yari atuye mu majyepfo ya Turkiya.Yari umukinnyi w'ikipe ya Hatayspor.

Uyu mukinnyi wacaga ku ruhande,yahamagawe inshuro 65 mu ikipe y'igihugu ya Ghana ndetse anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika cya 2015.

Uyu wari ufite imyaka 31 yakinnye muri Premier League mu makipe nka Everton na Newcastle.

Mu kiganiro yatangiye kuri Kotoka airport i Accra, Visi Perezida wa Ghana,Mahamudu Bawumia yagize ati "Twahoze duhanganye n'icyizere,buri munsi wahitaga twarasengaga cyane,ariko ubwo yabonekaga [Atsu] yari yapfuye."

Bwana Bawumia yavuze ko uyu mukinnyi yari akunzwe kandi ko azakumburwa.Ati "Ni igihombo kibabaje,kibabaje cyane."

Yasezeranyije ko Atsu azashyingurwa mu cyubahiro akwiriye.

Atsu yabuze ku munsi wa mbere uyu mutingito wari ku gipimo cya 7.8 ukubita kuwa 6 Gashyantare 2023,ugasenya inyubako yabagamo y'ahitwa Antakya,mu ntara ya Hatay.

Ikipe yaHatayspor yabanje gutangaza ko uyu mukinnyi yarokowe ariko yavunitse cyane,gusa iza kwivuguruza aho umuhagarariye yemeje amakuru y'urupfu rwe kuri Twitter kuwa Gatandatu ushize.

Abarenga 44,000 nibo bamaze gutangazwa ko bahitanwe n'uyu mutingito ukomeye wibasiye Turkiya na Siriya.

Umurambo wa Atsu wajyanwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya gisirikare hategurwa igihe cyo kumushyingura.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umubiri-wa-christian-atsu-wageze-muri-ghana-nyuma-yo-guhitanwa-n-umutingito

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)