Umugambi wa Victor Rukotana mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Umudamazera' yasubiwemo na Rukotana, ni imwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu myaka yashize, ubundi isanzwe ikozwe mu njyana y'ikinimba.

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko impamvu yayisubiyemo ari uko yakuze ayikunda, ariko by'umwihariko akaba yarashakaga kuyongeramo ibirungo.

Ati ''Iriya ndirimbo nayikunze kera nyigiraho igitekerezo. Nabonaga abantu bayibyina ariko nkabona haraburamo akantu nibwo natekereje kuyikora ikoze mu mudiho ubyinitse cyane ko ugezweho muri iki gihe, gusa nayikoze ntavuye muri gakondo.''

Rukotana yavuze ko uyu mwaka ashaka kwita cyane ku njyana gakondo, ndetse akaba ariyo ntego yihaye nk'umwe mu mpirimbanyi zayo.

Ati ''Uyu mwaka nshaka gukora cyane gakondo. Niwo muhamagaro mfite muri iki gihe, nibyo numva byamfasha kandi bigafasha abakunzi b'ibyo nkora.''

Yakomeje avuga ko impamvu muri iyi minsi yasaga nk'uhuze hari byinshi yari ari gutegura, ariko uyu mwaka ashaka gukora cyane akiyereka abakunzi be.

Rukotana  ubusanzwe  yitwa Mporera Victor ariko yahisemo kwinjirana mu muziki Victor, yongeraho na 'Rukotana' rya Sekuru. Ni umusore w'imyaka 25 wavukiye i Ngoma.

Yatangiye umuziki nk'akazi mu 2017 ahita akora indirimbo yitwa 'Mama Cita', 'Sweet love' ndetse na Promise n'izindi.

Mu 2018 yavuze  ko mu myaka itanu uhereye icyo gihe yashakaga kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye bishyurwa agatubutse n'urubuga rwa YouTube, yitabira amaserukiramuco akomeye ndetse anafite album ye.

Rukotana yakoze indirimbo zitandukanye zirimo 'Warumagaye', 'Sweet Love', 'Se Agapo', 'Umubavu', 'Romance' n'izindi.

Rukotana ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki nyarwanda Rukotana uyu mwaka ashaka kwita cyane kuri gakondo 

 Â REBA INDIRIMBO UYU MUHANZI AHERUKA GUSUBIRAMO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125747/umugambi-wa-victor-rukotana-mu-2023-125747.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)