Umugore wa Dani Alves aravugwaho gusaba gatanya kubera ibirego byo gufata ku ngufu ashinjwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wa myugariro,Dani Alves yasabye gatanya nyuma yo kumva ko uyu mugabo we afunzwe ashinjwa gusambanyiriza umugore mu kabyiniro ko mu mujyi wa Barcelona.

Madamu Joana Sanz w'imyaka 29,yabanje gusiba amafoto ari kumwe n'uyu mugabo we kuri Instagram nyuma yo kumva amakuru ko uyu mukinnyi yasambanyije ku ngufu umugore ndetse nawe akemera ko yamusambanyije ariko babyumvikanyeho.

Dani Alves aherutse kugezwa imbere y'urukiko kubera ibi byaha yashinjwaga,avuga ko uyu mugore basambaniye mu bwiherero babyumvikanyeho gusa ngo batari baziranye.

Joana Sanz usanzwe ari umunyamideli,yavuze ko yababajwe no gufungwa k'umugabo we Alves w'imyaka 39,nyuma y'iminsi mike apfushije nyina umubyara.

Joana yabwiye abanyamategeko be ko ashaka gatanya kubera ko uyu mugabo we yanze ko babonana akigezwa muri gereza nkuko TV yo muri Espagne yabitangaje.

Uyu mugore uvuka ahitwa Tenerife,yashyingiranwe na myugariro Alves muri 2017 gusa ntabwo we aratangaza ukuri ku bivugwa ko yasabye gatanya.

Joana yafashe umwanzuro wo gusiba amafoto yose ari kumwe na Alves [uretse imwe bari hamwe bamamaza],waje nyuma yo gukora ikirori cyo kumushyigikira.

Alves yahise yirukanwa n'ikipe yo muri Mexico yitwa UNAM Pumas yakiniraga,nyuma yo gushyirwa mu kasho n'umucamanza wo mu mujyi wa Barcelona.

Umugore w'imyaka 23 yareze Alves amushinja ko yamufashe ku ngufu,ubwo bari bahuriye mu kabyiniro Kuwa 30 Ukuboza,byatumye uyu mukinnyi ahita afungwa kuwa 20 Mutarama 2023.

Umucamanza yavuze ko Alves agomba gukomeza gufungwa ndetse na nubu aracyari mu kasho aho yanatangiye gukinira ikipe ya gereza.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-dani-alves-aravugwaho-gusaba-gatanya-kubera-ibirego-byo-gufata-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)