Urutonde rw'uko imitangire y'ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2022/2023 rwasohotse tariki 22 Gashyantare 2023, mu turere icumi twa mbere tubiri ni utwo muri Kigali.
Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa kane n'ubwitabire bwa 94.3Â % mu gihe akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa cyenda n'ubwitabire bwa 92Â %. Ni mu gihe akarere ka Gasabo kaje ku mwanya wa 18 n'ubwitabire bwa 87.4%.
Uturere dutanu twa mbere ni Gisagara ifite ubwitabire bwa 98%, Nyaruguru ifite 95.4%, Gakenke 95%, Kicukiro 94.3% na Nyamasheke 93.8%.
Mu rwego rw'Intara, iya mbere ni intara y'Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Intara y'Iburasirazuba. Mu rwego rw'igihugu, ubwitabire buri kuri 89.2Â %.
Ntabwo byari biherutse ko uturere tw'umujyi wa Kigali tuza imbere mu bwitabire bwa Mutuelle de santé nubwo aricyo gice gituyemo abantu bafite amikoro yisumbuye ugereranyije no mu bindi bice by'igihugu.
Guhera mu 2021, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwashyize ingufu mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abawutuye kwitabira gutanga Mituweli, dore ko hari abangaga kuyitanga kuko bumva ko bafite ubushobozi bwo kwivuza baramutse barwaye.
Icyo gihe kandi hagaragajwe imbogamizi kubera uburyo abatuye mu mujyi bakunze kwimuka bya hato na hato.
Ku rutonde rushya, uturere tuza mu myanya ya nyuma harimo Rwamagana, Huye, Musanze, Gatsibo na Nyagatare.
Biteganyijwe ko umwaka wa Mituweli uzarangirana na Kamena 2023, muri Nyakanga hatangira umwaka mushya, 2023/2024.
#RwoT
📢22.02.2023: Ubwitabire mu kwishyura #Mituweli2022_2023 ku rwego rw'Igihugu bugeze kuri 89,2%. pic.twitter.com/viOAmLLyZKâ" Rwanda Social Security Board (@RSSB_Rwanda) February 26, 2023