Umukino we wa nyuma, igitego cyo ku munota wa nyuma - Umunsi wa nyuma wa Atsu yarakiri mu byishimo #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Uwari uhagariye inyungu z'umukinnyi ukomoka muri Ghana, Christian Atsu bidasubirwaho yemeje ko yitabye Imana.

Christian Atsu akaba yahitanywe n'umutingito wibasiye Turikiya aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor, wabaye mu gitondo cy'itariki ya 6 Gashyantare 2023.

Uyu mukinnyi uwo munsi yarashakishijwe ntiyaboneka ariko tariki ya 7 Gashyantare, Mustafa Özat uyobora Hatayspor yakinagamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n'ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turikiya na Syria.

Aya makuru yaje kunyomozwa n'ushinzwe gushakira uyu mukinnyi ikipe, Nana Sechere wavuze ko ataraboneka agishakishwa.

Murat Uzunmehmet, wari ushinzwe kureberera inyungu za Atsu yatangaje ko uyu mugabo yabonywe ariko atakiri muzima.

Ati 'Christian Atsu yagaragaye, ariko birumvikana ko yamaze gutakaza ubuzima.'

Atsu yitabye Imana akiri mu byishimo byo guhesha ikipe ye amanota 3 kuko umunsi wa nyuma we (tariki ya 5 Gashyantare) ni wo munsi yakinnye umukino wa nyuma (kuko yahise yitaba Imana) Hatayspor itsinda KasimpaÅŸa igitego kimwe ku busa cya Christian Atsu cyo ku munota wa nyuma w'umukino, yari yinjiye mu kibuga asimbura Aabid ku munota wa 82.

Christian Atsu yari afite imyaka 31 yakiniye amakipe arimo Newcastle, Eveton, Bournemouth na Chelsea zo mu Bwongereza, Malaga muri Espagne FC Porto muri Portugal n'izindi. Yakiniye kandi ikipe y'igihugu ya Ghana imikino 65 atsindamo ibitego 9.

Christian Atsu yabonywe ariko yamaze kwitaba Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-we-wa-nyuma-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma-umunsi-wa-nyuma-wa-atsu-yarakiri-mu-byishimo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)