Umukirisitu wakundaga igihugu; Depite Fidel Rwigamba yashyinguwe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022, mu gikorwa cyo kumusezera bwa nyuma no kumushyingura.

Umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe no kumusezeraho iwe mu rugo, ukomereza mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko cyane ko yatabarutse ari umudepite. Misa yabereye muri Paruwasi ya Kicukiro.

Witabiriwe n'abo mu muryango wa Depite Fidel Rwigamba, inshuti z'umuryango, Abadepite n'Abasenateri ndetse n'Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.

Abana be bavuze ko umubyeyi wabo yamaze hafi ibyumweru bitatu ari mu burwayi mu bitaro, ariko muri ubwo bubabare bwose yakomeje kugira imbaraga n'ubutwari ndetse akabereka ko badakwiye gucika intege.

Aba bana bavuze ko yabatoje indangagaciro nyinshi zizakomeza kubayobora mu buzima bwabo bwa buri munsi, abigisha gusenga.

Umuhungu we yagize ati 'Yari umubyeyi mwiza ariko by'umwihariko yari inshuti yacu kuruta ibindi byose. Yadutoje kuba abana bubaha, bazi Imana kuko nawe yakundaga gusenga.'

Karamaga Camille, murumuna wa Rwigamba, yavuze ko kuva bakiri bato yari umuntu udasanzwe.

Ati 'Uyu muntu wigendeye yari afite ibigwi, yari afite ubumuntu. Imyaka 73 yamaze kuri iyi Si rero ni muri bamwe [...] namwe mwabashije kuba hafi ye mwagize icyo mumuvomaho.'

'Ubumenyi, ubwitonzi, ubushishozi, kwihesha agaciro, ubunyangamugayo, gukunda umurimo bihebuje, gukunda igihugu no kuba ahora yiteguye kuba yanakitangira.'
Karamage yavuze ko Mukuru we yari umuntu ukunda Imana, akunda gusenga ku buryo hari isengesho yiseguraga.

Ati 'Hari isengesho yiseguraga, wamubaza uti 'warivuze rya sengesho? Ati niryo funguro rya mu gitondo, ku manywa na nijoro. Niyo yari indirimbo ye, yakundaga Imana.'

Abo bakoranye bamufiteho urwibutso

Senateri John Bonds Bideri yabanye cyane na Depite Fidel Rwigamba ubwo bari bahuriye muri Kenya bavuye muri Uganda mu buhungiro ndetse na nyuma bageze mu Rwanda, baza no gukorana bya hafi mu Nteko Ishinga Amategeko yagarutse ku buryo yaranzwe n'ubwitange budasanzwe.

Ati 'Yari afite impano idasanzwe. Yari afite ubushobozi bwo kongerera abantu imbaraga mu bihe bikomeye. Ikindi cyamurangaga yagiraga ibitekerezo byinshi kandi byiza. Ni indangagaciro z'ubuyobozi zagiye zimuranga mu buzima bwe.'

Yavuze ko Rwigamba yari afite impano yo kwitondera ikintu cyose ku buryo ntacyo yakoraga atabanje gushishoza no kwitonda.

Ati 'Indangagaciro yo guharanira akazi kanoze yakomeje kumuranga mu nshingano yagiye ahabwa zose [...] Yari afite umuco udasanzwe wo kugira icyo akora cyose kandi akagikora neza.'

Senateri Bideri kandi muri uyu muhango yasomye ubutumwa bwa Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika [Pan African Parliament] Chief Charumbira Fortune Zefania.

Ni ubutumwa bwagarukaga ku muhate Depite Rwigamba yagaragaje ubwo yabaga yahawe inshingano zitandukanye n'iyi Nteko Nyafurika cyane ko yari ayoboye komisiyo y'ububanyi n'amahanga no gukemura amakimbirane.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille yavuze ko Depite Rwigamba yaranzwe no gukora neza inshingano ze kandi agakorana n'abandi.

Yavuze ko kuva yatorerwa kujya mu Nteko mu 2013, yahise atorerwa kuyobora Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ndetse bidatinze agirirwa icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Pan African Movement.

Ati 'Mu mirimo ye nko muri komisiyo ndetse n'abo bari bafatanyije guhagararira u Rwanda muri Pan African Parliament, dufite byinshi tuzajya tumwibukiraho. Turazirikana tunashimira ibyamuranze kandi ari nawo murage adusigiye.'

Depite Mukabalisa avuga ko Rwigamba yari afite umwihariko wo kubahiriza igihe ku buryo mu gihe cyose amaze mu nteko atigeze akererwa na rimwe.

Akomeza agira ati 'Mu myaka hafi 10 yari amaze mu mutwe w'abadepite, umusanzu yatanze mu kubaka igihugu cyacu ni ntagereranywa. Mubyo yakoraga yabaga yabanje gufata umwanya, agacukumbura, agasesengura agatanga ibitekerezo byafashije kenshi umutwe w'abadepite gukora umurimo unoze.'

'Ibyo kandi yabikeshaga ubuhanga n'ubunararibonye yagiye akura mu mirimo inyuranye yakoreye igihugu.'

Rwigamba yabonye izuba mu 1950 avukira mu Karere ka Gatsibo, Intara y'Iburasirazuba.

Ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye [aho yigaga muri College St André, i Nyamirambo] nibwo ababyeyi be bahungiye muri Uganda gusa we ngo ntabwo yageranyeyo nabo ahubwo yaje guhura nabo nyuma.

Muri Uganda niho yakomereje amashuri yisumbuye aho yize mu Ishuri rya Ntare School rizwiho kuba ryaranyuzemo abakomeye muri Uganda ndetse na bamwe mu Banyarwanda.

Rwigamba wari umuhanga cyane mu mashuri yisumbuye, yaje kuyarangiza ahita akomeza muri Kaminuza ya Makerere ariko nk'umuntu wari impunzi ntabwo yarangije ngo abone akazi.

We n'abandi Banyarwanda baje kujya muri Kenya gukorayo akazi k'ubwarimu, aho yamaze igihe yigisha.

Ni umwe mu bashinze RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje guhinduka FPR Inkotanyi, itangirizwa i Nairobi muri Kenya.

Rwigamba atabarutse asize abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe. Asize abuzukuru batanu. Umugore we na we amaze igihe atabarutse.

Perezida wa Sena n'uw'umutwe w'abadepite bitabiriye Misa yo gusabira Rwigamba Fidel
Rwigamba yashimiwe ubukristu bwamuranze mu buzima bwe bwose
Depite Rwigamba yavuzwe ibigwi, ashimirwa ubugwaneza no gukorana umurava byamuranze
Umuryango wa Rwigamba wavuze urwibutso bazahora bamwibukiraho nk'umubyeyi
Ababanye, abakoranye n'inshuti za Rwigamba n'umuryango we zaje kumusezeraho mu isengesho nka kimwe mu byamuranze akiriho
Depite Rwigamba yasezeweho mu cyubahiro gikwiriye umudepite watabarutse
Depite Rwigamba yasezeweho mu cyubahiro
Abayobozi barimo abo bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko baje kumuherekeza
Biro ya Sena yari yaje guherekeza Depite Rwigamba witabye Imana
Agahinda kari kose ku bakoranye n'ababanye na Depite Rwigamba
Abavandimwe n'inshuti bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Rwigamba Fidel
Perezida w'Umutwe w'abadepite, Donatille Mukabalisa asubizwa ibendera ry'igihugu ryari ritwikiriye isanduku irimo umubiri wa Depite Rwigamba Fidel
Inzego z'umutekano ziha icyubahiro Depite Rwigamba watabarutse akiri mu nshingano zo gukorera igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukirisitu-wakundaga-igihugu-depite-fidel-rwigamba-yashyinguwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)