Umurindi w'Aba-Rayon wananiwe kuvana Musanze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku kibuga kigora benshi cya Stade Ubworoherane, Musanze FC yari ifite abafana benshi barimo abayo n'aba Rayon Sports, yananiwe kwifasha APR FC, itakaza umukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Mugisha Gilbert yarekuye ishoti riremereye ku munota wa 36' umupira uruhukura mu izamu rya Musanze FC ryarimo Ntaribi Steven utiriwe yigora ngo asimbuke kuko umupira wihutaga.

Gilbert utari muremure cyane, yongeye kungukira ku burangare bw'abugarizi ba APR FC, asimbuka neza mu bwenge bwinshi, yohereza umupira mu rushundura wa Musanze FC, Umunota wa 42 usiga APR FC yanditse ibitego bibiri.

Adel Abderahman utoza Musanze FC yasoje igice cya mbere akomerewe, ajya gutanga inama ku bakinnyi be batarimo Nshimiyimana Amran wahagaritswe, ariko no mu gicye cya kabiri ntibabonye ikibarokora APR FC ishaka igikombe hasi no hejuru.

Ku munota wa 60' w'umukino, Bizimana Yannick bakunda kwita 'Ifi n'inkoko' kubera umushahara wa APR FC wamunejeje ubwo yayisinyiraga, yongeye kwiyereka abafana bayo, yinjiza igitego cya gatatu.

Mu minota 30 ya nyuma y'umukino, Musanze FC yageragezaga gukina imipira miremire no kubyaza umusaruro ikibuga cyayo kitorohera amakipe y'i Kigali, ariko abakinnyi ba APR FC bakomeza kurinda izamu ryabo.

Musanze FC yatsinzwe ibitego bitatu ku busa (3-0), abafana ba APR FC bataha bisekera abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yo munsi y'ibirunga bikarangira bose bababarijwe hamwe.

Abafana ba Rayon Sports bari bifatanyije n'aba Musanze FC batashye ntacyo babonye

Mu yindi mikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere yabaye kuri iki Cyumweru, Marine FC yanyagiye Espoir FC ibitego 4-0, Police FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-1 naho Mukura VS&L yari kuri Stade ya Huye itsinda Gasogi United ibitego 2-1.

Nyuma y'umunsi wa 21 wa Shampiyona, APR FC iyoboye urutonde n'amanota 43, igakurikirwa na Rayon Sports ifite 42, ndetse na SC Kiyovu ifite amanota 41 ku mwanya wa Gatatu. Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 11, aho ikurikiye Marine FC ifite 16 na Rutsiro FC ifite 18.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126471/umurindi-waba-rayon-wananiwe-kuvana-musanze-fc-mu-nzara-za-apr-fc-126471.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)