Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, aho Ndayishimiye usanzwe aba muri Amerika aho akorera ubushabitsi ariko ubu uri mu Rwanda yasabye umukunzi we kuzamubera umugore, undi arabyemera.
Umurungi usanzwe ari umuganga akaba n'umunyamakuru wa Isango Star, yabwiye InyaRwanda ko uyu ari umwe mu minsi y'ibyishimo kuri we.
Ati ''Yaje mu Rwanda mbizi ariko ambwira ko hari ibindi bimuzanye ndetse azahita asubirayo, gusa ambwira ko tuzahura byanga bikunze kuko yari ankumbuye. Uyu munsi rero nibwo yantunguje impeta nanjye sinazuyaza.''
Iyo ubajije Umurungi ibye n'umukunzi we, akubwira ko babanje kuba inshuti kuva mu 2015. Batangiye gukundana mu 2020.
Ati ''Gusa buri wese yumvaga undi atamwemera. Mbese ari high class kuri we. Tuba inshuti buri wese ari mu rukundo n'abandi, dukomeza ubucuti bwacu dutandukanye n'abakunzi bacu biza kurangira bigeze hano, ariko bigoranyemo.''
Avuga ko yabanje kubona amarenga y'urukundo, ariko buri wese ntamenye aho bigana.
Ati ''Yambwiraga ko ankunda nkumva arashaka kwirira ntabwo yanyiteza. Ariko naje gusanga ari umusore uzi icyo ashaka kandi ufite urukundo pe. Aruzuye. Duhuje ingano n'ejo hazaza, mbese duhuriye kuri byinshi.''
Yavuze ko umugabo yamaze kumwambika impeta, akanamubwira ko ashaka ko barushinga mu mpeshyi. Ndetse ubu nta gihindutse ku wa 9 Gashyantare bazasezerana mu mategeko.
Umurungi ubusanzwe ni 'Health professional', 'Private consultant', 'Journalist' akaba na  'Businesswoman'.
Afite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza 'Clinical Pharmacy'. Ajya akora igenzura muri RBC, ndetse anakora ku bitaro bya Muhima. Afite na Pharmacy  ye yitwa Maxphar.
Umurungi na Ndayishimiye batangiye umushinga wo kurushinga vuba aha
Aba bombi bamaze igihe bakundanaÂ
Urukundo rwabo rwatangiye ari imikinoÂ