Umusuwisi Matteo Badilatti ukinira Q36.5 Pro Cycling Team, yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kahagurukiye i Rubavu kagasoreza i Gicumbi ku ntera ireshya n'ibilometero 157. Umubiligi William Lecerf Junior yakomeje kwambara umwambaro w'umuhondo.
Isiganwa ryatangiye igikundi gifite umuvuduko ariko bamwe bagiye bagisohokamo bahitamo kuyobora isiganwa.
Abakinnyi umunani barimo Mugisha Moïse na Matteo Badilatti bashyizemo ikinyuranyo ubwo isiganwa ryari rigeze i Mahoko, mu gihe bageze ku biro by'Akarere ka Nyabihu hamaze kujyamo umunota n'amasegonda 55.
Ubwo bari bageze mu Byangabo, itsinda ry'abakinnyi bayoboye isiganwa ryari rimaze gushyiramo iminota ibiri n'amasegonda 45 kugeza basohotse mu Mujyi wa Musanze.
Mugisha Moïse wa Team Rwanda wari mu itsinda riyoboye, yasizwe bamanuka muri Buranga ndetse ava mu isiganwa nyuma yo gufatwa n'igikundi ubwo bari bageze kuri Base. Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yahise yiyongera kuri Manizabayo Eric utatangiye isiganwa kuri uyu wa 24 Gashyantare.
Umufaransa Vercher Matteo wari uwa gatatu ku rutonde rusange, na we yavuye mu isiganwa kubera impanuka yakoze. Kugeza icyo gihe, isiganwa ryari risigayemo abakinnyi 68.
Bageze i Gatovu ni bwo Matteo Badilatti yahise ayobora isiganwa aragenda, azamuka umusozi wa Tetero ari wenyine kugeza ageze mu Mujyi wa Gicumbi aho yatsinze nyuma yo gukoresha amasaha ane, iminota 11 n'amasegonda atandatu, asiga amasegonda 10 Umutaliyani Calzoni Walter bakinana mu gihe Main Kent wa Afurika y'Epfo yasizwe amasegonda 12.
Lecerf William Junior wambaye umwambaro w'umuhondo, yasoreje ku mwanya wa karindwi, yasizwe amasegonda 14 kimwe na Henok Mulueberhane wa kane ndetse na Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 10.
Nsengimana Jean Bosco wagerageje gucika igikundi mu bilometero bitatu bya nyuma, yasoreje ku mwanya wa karindwi yasizwe umunota n'amasegonda 25, anganya ibihe na Niyonkuru Samuel wamubanjirije.
Abakinnyi 65 ni bo basoje isiganwa mu gihe hari hatangiye 70.
Ku rutonde rusange, William Lecerf Junior (Soudal Quick-Step) ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w'umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n'amasegonda icyenda, akurikiwe n'Umunya-Ukraine Budiak Anatoli (Terengganu Polygon) arusha amasegonda abiri.
Umutalitani Calzoni Walter (Q36.5 Pro Cycling Team) ni uwa gatatu aho arushwa amasegonda arindwi kimwe n'Umunya-Espagne De La Parte Victor (TotalEnergies) wa kane.
Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa Terengganu Polygon n'Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Bike Aid, bakurikiraho barushwa amasegonda 11 mu gihe Henok Mulueberhane ari uwa cyenda arushwa amasegonda 13.
Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Karindwi kazahagurukira i Nyamata kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera y'ibilometero 115,8.
IVOMO:IGIHE