Umutingito wongeye kwibasira Turkey na Syria - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'umugoroba wo Kuwa 20 Gashyantare 2023, Intara ya Hatay yo muri Turkey yongeye kwibasirwa n'umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 6.3, uhitana abaturaga batatu, abasaga 200 barakomereka naho abandi barahunga.

Uyu mutingito kandi wanageze muri Syria ukomeretsa abantu 6, mu gihe izindi nyubako nyinshi zo muri ibi bihugu byombi zahirimye.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Turkey, Bwana Süleyman Soylu yavuze ko abagizweho ingaruka n'umutingito wo kuri uyu wa Mbere bose bajyanywe mu bitaro bya İskenderun.

Uyu mutingito wari ufite ishingiro 'Epicentre' mu mujyi wa Antakya uri mu Majyepfo ya Turkey wageze mu bilometero bibiri by'ubujyakuzimu, wumvikana mu bihugu bya Syria, Leban na Misiri yo mu Majyaruguru y'Africa.

Umutingito wongeye gukanga abantu

Muna al-Omar utuye mu Mujyi wa Antakya yabwiye umunyamakuru wa The Guardian ati "Umutingito w'uyu munsi wari uteye ubwoba, natekereje ko isi igiye kwasama ikandigisa ihereye ku birenge."

Lütfü Savaş uyobora Intara ya Hatay yavuze ko hari abantu bakigendagenda ahibasiriwe n'umutingito kubwo gushira ubwoba cyangwa kwiheba kuko babona ntahandi bafite ho kujya. Yavuze kandi ko amazu yahirimye kuri uyu wa Mbere ashobora kuba yaguye ku bandi bantu.

Abantu bishwe n'umutingito wadutse kuva mu byumweru bibiri bishize barabarirwa mu 47000 mu bihugu bya Turkey na Syiria, mu gihe hari abo bitaramenyekana niba bariho cyangwa barapfuye. Habarurwa ko amazu asaga 385,000 ariyo yahiritswe n'iyi mitingito ikaze.

Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan avuga ko muri Werurwe hazatangira kubakwa amazu 200.000 azafasha abasenyewe n'umutingito kubona aho kuba mu buryo buhoraho.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126284/umutingito-wongeye-kwibasira-turkey-na-syria-126284.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)